Humvikanye urusaku rw’amasasu mu Mujyi wa Musanze

Sangiza iyi nkuru

Mu gicuku kinishye mu bice byegereye ahitwa Nyamagumba na Kabaya mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, humvikanye urusaku rw’amasasu, gusa ntiharamenyekana icyaba cyabiteye n’abayarashe.

Bamwe mu baturage bavuganye na BWIZA bavuga ko ntacyo bakeka cyaba cyabaye inkomoko y’ayo masasu gusa bakavuga ko bayumvise gutyo mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira 22 Nyakanga 2021.

Umusaza BWIZA yasanze mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza yavuze ko yumvise amasasu ” Muri kariya gace karimo gereza nyuma numva nabo kuri Nyamagumba ku musozi bararashe. Numvise amasasu nka 22.”

Yakomeje agira ati ” Hariya ntuye ni mu mwoma, mbasha kumva neza amasasu avugiye hariya haruguru. Ubwo RPA yafunguzaga imfungwa nabwo narabyumvise neza, mpita mva iwanjye. Mu kanya mbona imfungwa zingezeho. Ariya masasu nayumvise nka saa saba.”

Uyu muturage avuga ko nyuma yumvise abantu bagenda ku maguru, akeka ko ari abashinzwe umutekano. Hari n’undi muturage BWIZA yasanze mu isanteri ya Kabaya aho yari arimo guhahira, avuga ko ” Natangiye kuyumva mu ma saa tanu nkimara kumva urubuga rw’imikino kuri SALUS. Hari ayavuze saa tanu zitaragera gusa ngo havuze n’andi.”

Umunyamakuru wa BWIZA i Musanze avuga ko aho atuye, yumvise amasasu atatu ahagana saa saba n’iminota 18 z’igicuku.

Hari abakeka ko ari imfungwa zagerageje gutoroka. Aya makuru nta rwego bireba rwari rwayemeza.

Mu gihe abaturage bavuga ko batari bamenyereye kumva ayo masasu mu ijoro, bakaba ntacyo babwirwa ku byabaye, BWIZA yahamagaye Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ku murongo wa telefoni ntibyakunda.

Iki kinyamakuru gitegereje ko asubiza ubutumwa bugufi cyamwandikiye kimubaza ku byabaye ngo ayo masasu yumvikane.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Humvikanye urusaku rw’amasasu mu Mujyi wa Musanze
    Mukurikire aya makuru neza! Nimuduha ukuri ndemera ko mukora akazi neza rwose!

  2. Humvikanye urusaku rw’amasasu mu Mujyi wa Musanze
    Mukurikire aya makuru neza! Nimuduha ukuri ndemera ko mukora akazi neza rwose!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *