Nyuma y’aho raporo y’impuguke z’umuryango w’Abibumbye ivuze ko imitwe yitwaje intwaro irimo n’iyo mu Burundi, ifite uruhare mu guhungabanya umutekano wa Congo, Hussein Radjabu bivugwa ko akuriye FOREBU ivugwa muri iyi raporo arahakana kuba muri uyu mutwe.
Iyi raporo ivuga ko uyu mutwe wa FOREBU urwanya ubutegetsi bw’u Burundi uyobowe na Col Eduard Nshimirimana, wungirijwe na Col Abdul Rugwe, ku rwego rwa gisirikare, ariko ukaba ukuriwe ku rwego rwa politiki na Hussein Radjabu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi raporo havugwamo ko uyu mutwe ukomeje kwinjiza abarwanyi, ku buryo, mu kwezi kwa Gicurasi aba barwanyi bari bamaze kugera hagati ya 300 na 500 mu gihe watangiye muri 2015 ufite abarwanyi bagera kuri 30.
Uyu mutwe ngo ukunze gukorera muri Kivu y’Amajyepfo muri teritwari ya Fizi, ukaba uvugwaho kugirana ubufatanye n’imitwe y’abanyekongo nka Mai-Mai Reunion yo mu burasirazuba bwa Fizi.
Naho ngo abo bakunze guhangana ni ingabo za Congo zifatanyije n’ingabo z’u Burundi zijya kubahiga, ndetse n’abarwanyi ba FDLR. Abahaye amakuru impuguke za Loni bakaba baravuze ko abarwanyi ba FOREBU bakunze kugaragara bambaye imyambaro ya gisirikare mu gace ka Lusenda aho bakunda guhahira ibyo kurya mu baturage cyangwa mu masoko aho gusoresha abaturage. Ibi ngo bikaba bifatwa nk’ikigaragaza ko uyu mutwe waba ufite abawutera inkunga mu mahanga.
Bwana Hussein Radjabu bivugwa ko akuriye FOREBU ariko, mu kiganiro aherutse kugirana na BBC yahakanye ibivugwa muri iyi raporo ya Loni no kuba muri FOREBU. Ati: “ Oya. abo ni ukuri twebwe ntidukorana. Abo ntabo tuzi, ntidukorana, ariko turabizi neza ko ari bo biyitirira iyo FOREBU. Ntekereza ko ari na bo n’ubundi bavugwa mu byaha no gukora ibindi.. ariko umutwe nyir’izina wa FOREBU nta bikorwa bigayitse wigeze ukorera muri Congo. Kandi n’abo bahanga ba Loni twarabibabwiye kuko baradushatse .”
Hussein Radjabu yabajijwe niba abamwumva yababwira ko adakorana na Col Eduard Nshimirimana, asubiza ko n’ikimenyimenyi aherutse kumwandikira amubwira ko afite abandi babafasha batifuza ko hagira izina ry’umuntu wese wakoranye na CNDD-FDD bakorana.
Hussein Radjabu ati: “ Nicyo gituma rero, bihita bimworohera kudakorana natwe, natwe bikatworohera kudakorana n’abo bantu basanzwe bafite indi ntumbero tudakurikiza .”
Abajijwe we umutwe yemera abarizwamo, Radjabu yavuze ko umutwe we witwa CNDD-FDD épris du respect de la loi . Iri rikaba ari ishyaka CNDD-FDD rishyize imbere kubahiriza amategeko nk’uko Hussein Radjabu avuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


