Abakecuru n’abasaza bahoze bahabwa inkunga ya VUP bakaza gusezererwa, bishyize hamwe bubaka inzu izabafasha ariko kuri ubu basanga ntacyo ibamariye kuko batazi aho amafaranga ava mu bukode bwayo ajya.
Ni inzu igeretse rimwe, iherereye mu Murenge wa Mukura hafi y’ibiro by’uyu Murenge ahantu ubona ko hakorerwa ubucuruzi buteye imbere.
Bamwe mubaganiriye na RadioTv10 dukesha iyi nkuru, bavuga ko babakataga amafaranga ya buri kwezi maze hagurwa ikibanza hubakwa iyi nzu kugira ngo izajye ibafasha mu mibereho yabo, gusa ngo basanga ntacyo ibamariye kuko ngo ntacyo bayibonamo kandi ikodeshwa.
Umwe muri bo ati “Twiguriye ikibanza turangije twiyubakira inzu, irakora irimo abantu, etage yacu twaravuze ngo tuyigurishe ariko ubuyobozi buratwangira. Abayitegeka bafata amafaranga bakayirira, iyo nzu rwose ntacyo itumariye.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Ngabo Fidele yavuze ko nta kibazo iyi nzu ifite ahubwo ikibazo ari amakuru ataratanzwe neza ku banyamuryango.
Yagize ati “Hari abantu batugaragarije ko batabona umusaruro banagaragaza ko hari amafaranga ahari ariko abagize komite yabo bakayakoresha mu buryo batazi, twabasabye ko hajyaho uburyo bwo gukurikirana, twemeje ko tugiye kubakurikiranira neza icyo kibazo gusa ntabwo amakuru yatanzwe neza.”
Iyi koperative y’abasaza n’abakecuru igizwe n’abanyamuryango barenga gato 300, abenshi barimo akaba ari abasaza n’abakecuru batagifata amafaranga y’ingoboka ya VUP, hashize imyaka itanu iyi nzu yubatswe.


