Abanyeshuri biga muri Ecole Secondaire Regina Pacis de Tumba, baravuga ko bizigamiye amafaranga asaga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) bagamije kwiteza imbere, aza kuburirwa irengero bagakeka ko yarigishijwe n’u buyobozi bw’ikigo.
Aba banyeshuri babwiye bwiza.com ko ikibazo cyagaragaye, ubwo bari basubiye kwiga nyuma y’amezi 8 bari bamaze bari iwabo mu rugo, ku mpamvu zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Umwe mu banyeshuri wari uri muri itsinda ryo kwizigamira no kugurizanya ku banyeshuri utashatse ko amazina ye atangazwa, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yavuze ko basanze mu gasanduka ibiceri mirongo itandatu gusa (60Frw), mugihe bari barasizemo ibihumbi ijana na mirongo ine n’icyenda magana atanu (149,500 Frw).
Ati:”Natwe byaratuyobeye, kuko amafaranga twayabikaga mu biro by’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri. Twasanze ingufuri z’agasanduka twayabikagamo zarishwe.”
Uyu munyeshuri akomeza avuga ko bageragezeje kubaza iby’amafaranga bari barizigamiye, ngo umuyobozi w’ikigo (Directrice) witwa Isabelle Muhorakeye, abasubiza ko bazajya kurega aho bashaka.

Iki kibazo kinazwi na bamwe mu barimu, babakanguriye kwizigamira. Umwe mu barimu bafashije abanyeshuri gushinga iri tsinda yabwiye bwiza.com, ko iri tsinda ry’abanyeshuri baritangije kugirango babigishe umuco wo kwizigamira.
Ati:”Tukimara kumenya ikibazo abanyeshuri bahuye na cyo, twavugishije ubuyobozi bw’ikigo kugirango basubizwe amafaranga yabo, umuyobozi ushinzwe imyitwarire nti yaduha isuzibizo gikwiye.”
Iri tsinda ry’aba banyeshuri, ryari rimaze imyaka itatu ryizigamira.
Bwiza.com yavugishije Umuyobozi wa Ecole Secondaire Regina Pacis de Tumba, Muhorakeye Isabelle, yanga kugira icyo atangaza kuri iki kibazo. Ati:” Numvaga twarabiganiriye ho, ubwo muzandike ibyo bababwiye.”
Iki kigo cya Ecole Secondaire Regina Pacis de Tumba, haherutse kuvugwamo ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo, ubujura bw’imashini z’abanyeshuri, kwimurwa kw’abarimu bya hato na hato bitavugwaho rumwe, ……
Abakurikiranira hafi iby’iki kigo barimo n’abatashatse kugaragara mu nkuru Bwiza.com ifitiye amajwi, bavuga ko kuba aya makosa yose adakurikiranwa biterwa n’uko uyu muyobozi w’ishuri akingingirwa ikibaba n’ubuyobozi bw’akarere kuko ngo ari umugore w’umuyobozi mu karere ka Huye.
Soma hano izindi nkuru bifitanye isano

8 Responses
HUYE: Abana biga Regina Pacis barataka kuriganywa amafaranga bizigamye bavuga ko yariwe n’ubuyobozi
Iki kigo kirimo kivugwamo akavuyo kenshi Ku buryo umuyobozi wacyo akwiye guhindurwa uwo yaba ari umugore we uwo ari we wese, kabone n iyo yaba ari inshuti ya Meya! Hashakwe undi, uyu nawe bamuhindurire ikigo bamuhe ikindi!

hhhhhh nibwo nabona ko ushyigikiwe n’ingwe avoma koko urabona akavuyo kamaze iminsi kavugwa mu kigo ngaho kwibwa Machine none n’abana ngo ni nibabambure udufaranga twabo? abo bana byihuse bishyurwe

Ark ibi nibiki kuri Regina pacis ngaho abarimu ngaho abanyeshuri,umuyobozi asubizanya agasuzuguro kabisa, imyaka itatu abana bashaka icyabateza imbere, undi Aho kumva ikibazo akavuga gutyo!? Bibaye byiza nubundi ntashuri ryigisha ubuyobozi baxana undi naho kumuhindura byo ashobora kuba yarahinduwe kenshi! Bahe ikigo ushoboye gukunda akazi ke!

Njyew rwose ibyo bintu ndumva bindasanzwe mucyigo kuku njyew narahize ndahazi babanze barebe ikintu cyirigutera ibyose kd niyo kd abaye Ari nubuyobozi bubi nibyo bwahinduka ark icyigo cyikaguma uko cyahoze