Huye: Abangije imitungo y'abandi muri jenoside batarishyura barasabwa kwishyura

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Huye yasabye ko abishyuzwa imitungo bangije muri jenoside, ko bakwihutira kwishyura, ngo kuko imyanzuro y’urukiko ari itegeko. Ibi Kayiranga Muzuka Eugene yabisabye ubwo yatangizaga ku rwego rw’Akarere icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2016 mu Murenge wa Kinazi, ubwo hatangirizwaga ku rwego rw’Akarere icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, KAYIRANGA MUZUKA Eugene yagaragaje ko nyuma y’uko inkiko Gacaca ziciye imanza zigendanye na jenoside, hari benshi bahamwe n’ibyaha byo gusahura no konona imitungo, ariko kugza ubu bakaba batarishyura. Uyu muyobozi yagaragaje ko imyanzuro yafashwe n’urukiko iba yabaye itegeko. Bityo akaba yasabye ko abishyuzwa bakwihutira gushyira mu bikorwa imyanzuro bategetswe n’inkiko.

csm_IMG_2063_7b9e559a96
Mayor wa Huye, Kayiranga Eugene Muzuka

Nyamara ariko Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko kwishyura bishobora no gukorwa binyuze mu bwumvikane, hagati y’uwahamwe n’icyaha n’uwo agomba kwishyura. Gusa ikiri ku isonga uyu muyobozi yasabye abahamwe n’ibyaha gukora, ni ukwihutira kurangiza ibibazo bafitanye na bagenzi babo, ngo kuko igihe kigze ngo izi manza zirangire burundu.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati: “Tugomba kwishyura. Hari n’ubwo umuntu aba adafite amafaranga yo kwishyura, ariko ushobora no kugira intambwe utera ukegera uwo wahemukiye[….] Niba wishyuzwa ibihumbi Magana atanu mukagira ibyo mwumvika [….] Yaba ari na mirongo itanu ushobora no kujya inama mukayishyurana mu mibyizi […]. Aha icyo nshaka kuvuga, ni uko mugomba utera intambwe, abo mwahemukiye bashobora no kubababarira, ariko urwo rubanza rukaba ruvuye mu nzira[…] Dukwiye gutekereza ku nzira zo kwishyura kuko imyanzuro y’urukiko ni itegeko.” Umuyobozi w’Akarere asaba abishyuzwa imitungo ko ari ngombwa kugaragaza ubushake bwo kwishyura, ngo kuko kwinangira bidashoboka imbere y’itegeko. Ibi yabisobanuye nyuma yo kugaragaza ko imyanzuro inkiko zafashe ari itegeko.

csm_IMG_2060_df47fb9ce6
Abanya Kinazi bitabiriye itangizwa ry’icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko

Umuyobozi w’Akarere yanasabye kandi abafite amarangiza rubanza mu ngo, ko bayazanira inzego bireba kugira ngo imanza zabo zandikwe, bityo zizabone uko zikurikiranwa. Uyu muyobozi yagaragarije abitabiriye itangizwa ry’iki cyumweru ko iki gihe atari igihe cyo kuburana, ngo kuko inkiko zakoze akazi kazo, iki kikaba ari igihe cyo kureba uko ahubwo imanza zaciwe zarangizwa. Umuyobozi w’Akarere kandi yanakoze ubukangurambaga ku bayobozi batandukanye guhera ku mudugudu ko bagomba guhaguruka bagashyira imbaraga mu gukurikirana iby’izi manza. Abaturage bitabiriye gutangiza iki cyumweru, biganjemo abishyuzwa n’abahemukiwe muri jenoside, basobanuriwe ko mu gihe uwishyuzwa atazishyura, itegeko ritegeka ko azakora imirimo nshimburagifungo izwi nka “TIG”.

Muri iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko, nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga, abanyakinazi banashishikarijwe kwita ku bisabwa n’amategeko birebana n’irangamimerere, nko kwandikisha abana bavutse, gusibisha abapfuye, ndetse n’ibindi bijyanye n’irangamimerere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *