img-20210109-wa0021.jpg

Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu barimu bigisha kuri Ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis de Tumba riherereye mu Murenge wa Tumba wa karere ka Huye, baratabaza inzego zirimo na Minisiteri y’Uburezi ku Karengane bavuga ko bakorewe n’Ubuyozi bw’iryo shuri bufatanyije n’ubw’Akarere ka Huye.

Ako karengane bavuga ko bagakorewe nyuma y’uko muri iryo shuri hibwe mudasobwa 18 n’ibindi bikoresho bakabitangaho amakuru bigatuma Umuyobozi w’iri shuri, Muhorakeye Isabelle, abarakarira.

Taliki ya 22 ukuboza 2020 ni bwo aba barimu uko ari batanu, bahamagawe n’umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Huye ababwira ko abashaka, bagezeyo abaha impapuro zibimurira ku bindi bigo (Letter for transfer).

Bavuga ko bamubajije impamvu bimuwe, ababwira ko ari ugukemura ikibazo cy’ubujura bumaze iminsi buvugwa mu ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis de Tumba bari basanzwe bigishamo.

Umwe mu bo twaganiriye utashatse ko imyirondoro ye ijya ahagaragara, yavuze ko kuva iri shuri ryashingwa mu 2007, yaryigishagaho kandi riyobowe neza, ariko nyuma hatangira kuza ibibazo bitewe n’uko Muhorakeye Isabelle yari ahawe kuriyobora nk’umuyobozi mushya.

Ati “Muhorakeye Isabelle ahageze atangira kwirukana abakozi bakoraga amasuku, ikigo gitangira kugira umwanda; abazamu bari bahari na bo arabirukana, azana abazamu b’umwuga. Tukibaza tuti ese kuva yahagera ikijyanye n’ubujura ko aribwo cyatangiye kugera naho batangira kwiba ibiryo by’abana, ese niba ari abazamu b’umwuga mubyibwaga ko nta na kimwe cyigeze gifatwa.”

Yakomeje avuga ko muri iri shuri hibwe mudasobwa zigera kuri 40, umuyobozi waryo agirwa inama kenshi yo guhindura abarinzi ariko arabyanga.

Ati: “Uwamugiriye inama yo guhindura abarinzi birangira yimuriwe ahandi. Muri rusange twe iyo tureba impamvu twimuwe ni uko tuzi ukuri kw’ibibera muri Regina Pacis kuberako umuntu wese uje kureba ibibera hano iyo aciye ku karere ka Huye bamubwira ko abo bantu aribo babi kubera ko umugabo w’uyu muyobozi w’ikigo cya Regina Pacis ari Gitifu w’Akarere ka Huye.”

Abarimu baganiriye na BWIZA bifuza ko ukuri ku bibazo bibera muri iryo shuri kujya ahagaragara kugira ngo abana bahiga badakomeza kubirenganiramo.

Bifuza ko haba ingenzura rikozwe na Minisiteri y’Uburezi cyangwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta , kugira ngo ibyo bibazo bavuga ko bikomeje gukingirwa ikibaba n’Ubuybozi bw’Akarere ka Huye bikemurwe mu mucyo.

Undi mwarimu avuga ko yimuriwe kure ku buryo asigaye agorwa no kugera ku kazi akaba abifata nko gushaka kumuhima kubera amakuru yatanze kuri iryo shuri.

Ati: “Nkanjye aho nimuriwe nkoresha amafaranga ibihumbi bitatu ku munsi ntega moto. Namwe muzi ubushobozi bwa mwarimu, ntabwo binyoroheye. ku bijyanye n’amasomo abana twigishaga ntabwo barabona abandi barimu babigisha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis de Tumba, hagiye hagaragara ibibazo bijyanye n’ubujura bigakurikiranwa mu nkiko, kandi hari ibibazo bijyanye n’imikoranire byagiye bihagaragara mu bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi rihatangirwa.

img-20210109-wa0021.jpg Meya Sebutege

Avuga ko kwimura bamwe mu barimu ari ugukemura ikibazo cy’imikoranire itari imeze neza hagati yabo ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ati: “Abarimu barimuwe, bari mu kazi ahandi. Iyo ukoze neza, ushobora no kujya gutanga umusanzu ahandi, wakora nabi ukaba waganirizwa kugira ngo uhindure imikorere. Ntabwo ari abarimu bose bazimurwa, abimuwe barabimenyeshejwe mbere. Ikijyanye n’igenzura, ryarakozwe kandi harimo gukorwa iperereza.”

Tariki ya 18 ugushyingo 2020, BWIZA yabagejejeho inkuru ivuga ko hari abakozi bo mu ishuri Regina Pacis de Tumba bafunzwe bakurikuranweho kugira uruhare mu kwiba mudasobwa 18. Gusa kugeza ubu amakuru ahari avuga ko bafunguwe.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Yooooh, birababaje cyane aba abarimu bakeneye gukorerwa ubuvugizi kuko biragaragara ko bari kurengana,Minisiteri na REB barakenewe cyane ngo bafashe bariya barimu. Buriya wasanga bafite n’ibindi byinshi batashatse kubwira Bwiza.com.

  2. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe

  3. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Abo barimu ni abanyetiku rwose ntagushidikanya ahubwo birukanwe burundu

    1. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
      Sinzi icyo ushingiyeho, ariko amakuru nkaya RIB itarashinjije abantu cg ngo ibakeke kuki wumva ko batakwibaza impamvu yo gutoranywa mu bandi!! Kuko c bitaba Ari ugukingira ikibaba abayobozi baba Bari gukingirwa ikibaba ese mwarimu aburira he n’umutekano kuburyo machine zirenga 40 zibwa ntankurikizi yazo Kandi mbere bitarajyaga bibaho? Ahubwo abo barimu bubahwe bahabwe agaciro, barimura abantu bifashishije amategeko arengera bamwe agakandamiza abandi. Mwagiye musobanukirwa.

    2. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
      Sinzi icyo ushingiyeho, ariko amakuru nkaya RIB itarashinjije abantu cg ngo ibakeke kuki wumva ko batakwibaza impamvu yo gutoranywa mu bandi!! Kuko c bitaba Ari ugukingira ikibaba abayobozi baba Bari gukingirwa ikibaba ese mwarimu aburira he n’umutekano kuburyo machine zirenga 40 zibwa ntankurikizi yazo Kandi mbere bitarajyaga bibaho? Ahubwo abo barimu bubahwe bahabwe agaciro, barimura abantu bifashishije amategeko arengera bamwe agakandamiza abandi. Mwagiye musobanukirwa.

  4. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Abo barimu ni abanyetiku rwose ntagushidikanya ahubwo birukanwe burundu

  5. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Ako ni akarengane gakabije p! Ababifite mu nshingano zabo nivarenfere about barimu ahubwo uwo muyobozi wikigo akurikiranwe bihagije ! Wasanga ahamaze imyska nimyaniko core ko abayobozi ba za 9&12 years b e bamwe babirambyeho nbese ibi bigo babigize nkingo zabo babiyobora uko bishakiye batitaye kuireme ryuburezi ahubwo India zabo nizo bashyize imbere abarimu bakahagorerwa ! Ubundi kuki abayobkzi batabahindura koko ugasanga nja 10 ans isbize umuyobozi ari umwe adahinduka kd nta kiza ari gukora ahubwo ari kwangiza byinshi muri icyo kigo ! Reb murashishoze ibyica Irene ryuburezi no byinshi!!!!!

  6. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Ako ni akarengane gakabije p! Ababifite mu nshingano zabo nivarenfere about barimu ahubwo uwo muyobozi wikigo akurikiranwe bihagije ! Wasanga ahamaze imyska nimyaniko core ko abayobozi ba za 9&12 years b e bamwe babirambyeho nbese ibi bigo babigize nkingo zabo babiyobora uko bishakiye batitaye kuireme ryuburezi ahubwo India zabo nizo bashyize imbere abarimu bakahagorerwa ! Ubundi kuki abayobkzi batabahindura koko ugasanga nja 10 ans isbize umuyobozi ari umwe adahinduka kd nta kiza ari gukora ahubwo ari kwangiza byinshi muri icyo kigo ! Reb murashishoze ibyica Irene ryuburezi no byinshi!!!!!

  7. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    RIB, REB, MINEDUC, mukore uko mushoboye murebe ko ntawe urengana, mwe gucyingira abakomeye icyibaba, kuko za munyangire,za ndi umugore nangwa umugabo w’umuyobozi byishe byinshi, murakoze

  8. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    RIB, REB, MINEDUC, mukore uko mushoboye murebe ko ntawe urengana, mwe gucyingira abakomeye icyibaba, kuko za munyangire,za ndi umugore nangwa umugabo w’umuyobozi byishe byinshi, murakoze

  9. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, kuki kenshi abagore bafite abagabo b’abayobozi bakomeye bakunda guteza ibibazo ? Gusa REB, RIB, NA MINEDUC mube maso, mube inyangamugayo mwe gukingira abakomeye icyibaba murenganure abarengana,murakoze.

  10. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, kuki kenshi abagore bafite abagabo b’abayobozi bakomeye bakunda guteza ibibazo ? Gusa REB, RIB, NA MINEDUC mube maso, mube inyangamugayo mwe gukingira abakomeye icyibaba murenganure abarengana,murakoze.

  11. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Aba barimu hakenewe kwitabwaho kwabo kuko Hari nibyinshi batashyize ahagaragara ariko mubigaragara ababantu bararengana cyn kbx

  12. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Aba barimu hakenewe kwitabwaho kwabo kuko Hari nibyinshi batashyize ahagaragara ariko mubigaragara ababantu bararengana cyn kbx

  13. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Abo barimu nibatabarwe hakiri Kare kuko Regina pacis iraregwa byinshi kunyereza amafaranga y’abanyeshuri bizigamye uwo muyobozi nakurikiranwe rwose ukuri kujye hanze

  14. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Abo barimu nibatabarwe hakiri Kare kuko Regina pacis iraregwa byinshi kunyereza amafaranga y’abanyeshuri bizigamye uwo muyobozi nakurikiranwe rwose ukuri kujye hanze

  15. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Bakirigise ingwe.
    Niba Umuyobozi ari muka Gitifu se, keretse umwanzuro uturutse hejuru

  16. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Bakirigise ingwe.
    Niba Umuyobozi ari muka Gitifu se, keretse umwanzuro uturutse hejuru

  17. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Gusa njya nibaza akarengane kaba i Huye hari n’ahandi kaba? Nyakubahwa Wacu Excellence bihorere azabakubita umunyafu kubwo gukingira ikibaba Madame Gitifu w’Akarere nkaho yaryojwe machines zose yabuze.

  18. Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe
    Gusa njya nibaza akarengane kaba i Huye hari n’ahandi kaba? Nyakubahwa Wacu Excellence bihorere azabakubita umunyafu kubwo gukingira ikibaba Madame Gitifu w’Akarere nkaho yaryojwe machines zose yabuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *