Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri ku cyicaro cyarwo i Huye, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo abantu 5 bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bashinjwaga kwica umuntu bamukase ijosi.
Bane muri bo urukiko rwabahamije icyaha cy’ubwicanyi rubahanisha igifungo cy’imyaka 30 buri wese naho utaramenyekanishije icyo cyaha mbere y’uko kiba ahanishwa gufungwa umwaka umwe n’amezi atanu.
Icyaha bari bakurikiranyweho nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, bagikoreye mu nzu nyakwigendera yabagamo ihererye mu mudugudu wa Ngoma III, akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye, mu ijoro ryo ku itariki ya 07/06/2025.
Urukiko rwabahanishije icyo gifungo cy’imyaka 30 kubera ko baburanye bemera icyaha kuva bagitangira kubazwa n’imbere y’Urukiko baburana.



One Response
Aba bicanyi se ko babahaye igihano gito?
Kwica wabigambiriye bakanakata umutwe!
Ubushinjacyaha bujurire