Huye: Abaturage 8 bavuye mu murenge umwe bajya kurwana mu w’undi

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatatu ni bwo abantu 8 bo ku Musozi wa Musasu mu Murenge wa Rusatira bagiye i Mara mu Murenge wa Ruhashya ho mu Karere ka Huye bagiye kwihimura nyuma yo gukubitirwa mu kabari k’urwagwa.

Amakuru avuga ko aba bagabye igitero bafite ubuhiri bajya aho bakubitiwe baharwanira n’uwitwa Izabayo Anselme ahasiga ubuzima naho uwitwa Ernest ararembye.

Abayobora iyi mirenge yombi, Karisa Constantin (Rusatira) na Rugira Amandin Jean Paul (Ruhashya) bemeje aya makuru.

Hari amakuru ko abaturage muri aka gace, bagize ubwoba kubera urwo rugomo. Bwiza.com yahamagaye Meya w’akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko ubu muri utu duce nta kibazo gihari.

Meya Sebutege ati ” Nta kibazo gihari. Abaturage nta bwoba bafite, ubuyobozi buri gukurikirana iki kibazo. Ababigizemo uruhare barigukurikiranwa n’inzego z’umutekano.”

Uyu muyobozi yasabaye abaturage gutangira amakuru ku gihe cyane ko ngo uru rugomo rwabaye kuwa 11 Ugushyingo ariko ntihagire utabaza ubuyobozi kugeza ku cyumweru (nibwo byamenyekanye).

Yavuze ko ubuyobozi butazihanganira utubari dukora muri iki gihe dufunze, avuga ko akabari aba baturage barwaniyemo kafunzwe, nyirako agacibwa amande.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *