Huye: Abaturage barataka umutekano mucye baterwa n ‘ udutsiko tw’ abagizi ba nabi barimo n’abagore

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 15 Mutarama 2017, abagizi ba nabi baraye bateye mu Kagali ka Cyimana mu Murenge wa Tumba batema abantu barimo abatewe n’ abatabaye.
Sibwo bwa mbere kuko mu Karere ka Huye , Imirenge ya Tumba na Gishamvu hamaze imyaka igera kuri 5 havugwa udutsiko tw’ abantu bihaye intego zo kwiba no kugomera abaturage biyise Abayapani, abandi biyita “ Umuryango Wigenga”.
Umwe mu baturage twaganiriye I Tumba utifuje ko amazina ye atangazwa ku bw’ umutekano we yavuze mu gace bakunze kwita mu Buyapani ngo hatinyitse cyane kubera urugomo n’ ubujura bikunze kuharangwa bitewe n’ibiyobyabwenge.
Ati “ Kwita bano bantu “Abayapani” bituruka ku bavandimwe batatu bakunze kugaragara mu bikorwa by’ubujura bw’ibyuma ngo ku buryo wibwe nk’igare bahita barihindura mu kanya gato ku buryo uriciyeho utamenya ko ari iryawe”.
Kugeza magingo aya, ngo iyo myitwarire Leta yaje kuyimenya nyuma yaho umwe muri abo bavandimwe agize uruhare mu rupfu rw’umuturage agafungwa undi akajyanwa mu Kigo Ngoramuco cya IWAWA!
Mu Murenge wa Gishamvu mu Kagari ka Nyumba naho harashyirwa mu majwi havugwa agatsiko k’ abajura bavukana biyise “Umuryango wigenga”.
Itohoza ryigenga rya Bwiza.com rigaragaza ko aka gatsiko kagizwe n’ abagore bavuka ku mukecuru witwa Karwera utuye mu Mudugudu wa Busoro mu Kagari ka Nyumba.
Umuturage twaganiraye yavuze ko aka gatsiko katangiye buhoro buhoro ariko kagenda kaguka uko bucyeye ngo kuko aba bagore bahise batangira gufashwa na musaza wabo witwa Nyandwi uvugwaho kurangwa n’ ingeso y’ ubujura.
Si ibyo gusa, kuko hashize imyaka 2 umukwe w’ umukecuru Karwera witwa Mudede yishe murumuna w’ umugore we amuteye ibuye bapfa ibyibano.
Ku ruhande rw’ abaturage bo muri iyi mirenge ibiri (Gishamvu na Tumba) bavuga ko bahangayikishijwe n’ utu dutsiko tubambura amatelefoni, tubatekera imitwe nubwo kenshi bagiye batanga iki kibazo ku buyobozi.
Mu Kagari ka Cyimana gahana imbibi na Cyarwa haherutse kuba ubujuru bw’ abantu bari bitwaje intwaro gakondo (ibyuma, imihoro, ubuhiri ..) batera ingo z’ abaturage nijoro bakomeretsa bikomeye abari baje gutabara.
Abaturage bababajwe no kubona aba bagizi ba nabi bidegembya bagenda ku manywa y’ ihangu kandi n’ ubuyobozi buzi ibyabo.
Ku ruhande rw’ ubuyobozi, Umuyobozi w’ Akarere ka Huye , Kayiranga Muzuka Eugene … yahise ategura inama y’ umutekano idasanzwe ahumuriza abaturage anababwira ko bagiye gufata ingamba zikomeye mu rwego rwo guhashya abo bajura.
Nubwo bimeze bityo, abaturage bo muri utu duce dukomeje kwibasirwa bavuga ko bahangayikishijwe no kubona aba bajura bafatwa bwaca bakarekurwa.
Hagati aho ariko, Polisi mu karere ka Huye iratangaza ko imaze guta muri yombi abantu batatu bakekwaho ibi bikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi.
 
Gaston Rwaka- Bwiza.com/Huye
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *