Mu ruzinduko rw’iminsi itanu Abadepite bamazemo basuura utugari tugize akarere ka Huye gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, basanze abaturage bugarijwe n’ibibazo birimo n’isuku nke.
Abadepite baboneyeho akanya ko kuganira n’abaturage, babasaba kurwanya umwanda, guteka neza banarwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Bicishijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Inteko Nshingamategeko, Abadepite mu byo babonye nyuma yo gusuura utu tugari two muri Huye, hagarutse ku isuku nke.
Bati “Mu bibazo byagaragariye Abadepite muri iri sura bakoreye mu tugari twose tugize akarere ka Huye, harimo umwanda ukigaragara ku bana, amavunja hamwe na hamwe, ba rwiyemezamirimo batishyura abaturage bakoresheje,…”.
Nyuma yo kubona ibi bibazo byose, bagerageje gukangurira abaturage kubishakira ibisubizo, bati “Nyuma y’iminsi 5 Abadepite basura utugari tw’akarere ka Huye, basura imishinga yatanzwemo ingengo y’imari mu mwaka wa 2017/18, bashishikariza abaturage kugira isuku, guteka neza no kurwanya kugwingira kw’abana,…”.
Ntabwo twakwemera ko abana bacu barwara cyangwa ngo bicwe n’amavunja
Mu myaka itandukanye Perezida Kagame yagiye asaba abayobozi mu nzego zitandukanye, kurwanya umwanda mu bo bayobora ndetse ashimangira ku ahanini bituruka ku burangare bwabo.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Ntara y’i Burasirazuba mu Ugushyingo 2014, Perezida Kagame yasabye abayobozi kunoza gahunda zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda, hanozwa ubuhinzi n’ubworozi, haharanirwa isuku,… nibwo yanenze abayobozi bo mu duce dufite abana barwaye amavunja, asaba ko bahagurukira isuku bagahangana n’iki.
Aho yagize ati “ Si nari nzi ko mu Rwanda hari abantu bashobora kurwara amavunja! Gusanga abana b’Abanyarwanda mu ishuri barwaye amavunja. Ubu ni uburangare budashobora kwihanganirwa, tuzakemura ibyo bibazo, abayarwanye dushyireho uburyo bwo gutuma bikemuka, ariko turahangana n’abatuma bishoboka.”
Ati “Turaza guhangana n’abayobozi nabo bategereje abagiraneza bazaza kubahandurira amavunja. Ntabwo bishoboka. Biraza guhagara ku ngufu. Ntabwo tuza kubisaba abantu ku neza, turaza gukoresha ingufu zibirangiza,… ntabwo twakwemerera abana bacu ko barwara cyangwa ngo bicwe n’amavunja”.
Ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 15, i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2018, Perezida Kagame yahase ibibazo abayobozi b’uturere ababaza impamvu bamaze imyaka 15 bagaruka ku bibazo bimwe birimo “isuku” ariko ntacyo babikoraho.
“Abana usanga ku muhanda, ku nzira, umwanda… iki tukivuze inshuro zingahe? Meya b’uturere mwicaye he? Ibyo mvuga murabibona ntimubibona? Namwe mujyayo ariko ntimubona? Murabibona ntimubibona? Birahari kubera iki? Muraza kunyihanganira narambiwe amagambo, ndashaka ko tuganira, mumbwire ikibazo ni iki?
Muri uyu mwiherero, abayobozi batangarije umukuru w’igihugu ko iki kibazo cy’umwanda, amavunja, imirire mibi ituma abana bagwingira,,… bagiye kubihagurukirwa.


Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



