Huye: Arashinjwa gutwika umugore we n’umwana wabo w’umwaka n’igice

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 28 ukekwaho gutwika umugore w’imyaka 40 babanaga hamwe n’umwana wabo w’umwaka n’igice abasutseho inkono y’ibiryo byari ku mashyiga.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha cyakozwe ku wa 27 Gicurasi 2023 mu gihe cya sa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba gikorerwa mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Bugari, Umurenge wa Ntyazo ho mu Karere ka Nyanza, mu rugo aho umugore yari yaramuhungiye kubera amakimbirane.

Ubwo yabazwaga, ukekwa yavuze ko yamusutseho inkono y’ibiryo yari atetse agashya hamwe n’umwana yari akikiye, nyuma yo gutongana bapfuye ko umugore yari yanze gusubira mu rugo aho babanaga.

Icyaha cyo gukomeretsa ku bushake akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 15, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *