Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye barashinja ubuyobozi kubahohotera no kubaca amande ku ngufu batazi icyo bazira kandi ntibahabwe inyemezabwishyu.
Barabivuga nyuma y’uko ku wa 22 ukuboza 2020 basanzwe mu ngo zabo barafatwa, bajyanwa ku biro by’Umurenge wa Mbazi baratukwa, babwirwa ko uwemererwa gutaha ari utanga amande.
VIDEO:
Icyo gihe ngo uwari ufite amafaranga yarayatanze ararekurwa ariko yasaba inyemezabwishyu akayimwa.
Umudugudu wa Rwabuye, akagari Nyamitobo, aho aba baturage bafatiwe
Umwe mu bafashwe ati: “Ubwo ahagana saa kumi z’urukerera twabyukijwe n’inzego z’umutekano harimo Komanda wa Polisi kuri Sitasiyo ya Mbazi; Umuyobozi w’Umurenge wa Mbazi; Mudugudu n’umukuru w’isibo, batubaza ibyangomba turabyerekana, tubazwa agapfukamunwa, badutegeka kukambara neza mbere yo kuva mu rugo.”
Uyu muturage avuga ko yagerageje gutakamba ababwira ko afite umwana w’uruhinja ariko barabyanga, we n’umugore we babajyana ku murenge.
Ati: “Nababwiye ko dufite umwana muto aryamye ari mu nzu tutamusiga, kuko hashobora kuba nk’impanuka akabura uko yatabarwa. Habayeho ko nsobanuza bantegeka ko ngomba gufunga inzu tukagenda, nagerageje kubaza icyo badutwariye, batubwira ko ntawemerewe kubaza tugomba kujya imbere tukagenda.”
Abaturage baganiriye na BWIZA bavuze ko nyuma y’aho bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mbazi binjizwa mu nzu, batangira kubacaguramo ibisambo, inzererezi n’indaya.
Umwe ati: “Hanyuma njyewe n’umugore wanjye badushyira mu nzererezi. Umudamu wajye ni Umukongomani ibyangombwa byose arabyujuje; bantumye ibyangombwa bye ndabizana, batubwira ko tugomba kwishyura amafaranga ibihumbi 20 twembi, ku buryo tudasobanukiwe hanyuma turayatanga.”
Muri abo bafashwe harimo n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya PIASS, Ishami rya Huye. Umwe muri bo yabwiye BWIZA ko basanze barengana babwira ababafashe ko bagiye guhamagara ubuyobozi bwa Kaminuza kugira ngo babafashe kurenganurwa, bahita babarekura barataha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Uwimabera Clémance, na we ashinjwa n’abaturage ko bafatwa yari ahari ndetse n’ihohoterwa bakorewe yari ahari arirebera.
Ubwo BWIZA yamubazaga kuri icyo kibazo ndetse n’impamvu y’ifatwa ry’aba baturage basanzwe mu ngo zabo bagacibwa amande, yirinze kugira byinshi abivugaho, asaba Umunyamakuru kubibaza inzego z’umutekano.
Ati: “Wabibaza inzego z’umutekano kuko ni zo ziba zibifiteho amakuru.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko ibyabaye kuri abo baturage nta makuru abifiteho ariko agiye kubaza bagenzi amakuru arambuye, gusa kugeza ubw twateguraga iyi nkuru nta gisubizo yari yakaduhaye.



2 Responses
Huye: Barashinja ubuyobozi kubahohotera no kubaca amande atagira inyemezabwishyu
nyamara mutabare abaturage hose mu gihugu kuko abayobozi binzego zibanze basigaye bahohitera cyane abaturage.
badepite, muvunyi, mubyuke
mutwemerere tujye dukuraho abadashoboye
Huye: Barashinja ubuyobozi kubahohotera no kubaca amande atagira inyemezabwishyu
nyamara mutabare abaturage hose mu gihugu kuko abayobozi binzego zibanze basigaye bahohitera cyane abaturage.
badepite, muvunyi, mubyuke
mutwemerere tujye dukuraho abadashoboye