Huye: Barataka ubujura butobora amazu, ababarindira umutekano bakavuga ko ari ibisanzwe

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu mirenge ya Tumba na Ngoma ihuriyye mu mujyi wa Huye barataka ubujura bukabije bw’ibisambo bibatera mu mazu bigasahura ibyo bisanzemo byose.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo gikomeje gukura mu gihe badahwema gutanga amafaranga y’umutekano ariko ababarindira umutekano ngo bakaba badakora akazi kabo neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tereza ni umwe mubaturage baganiriye na radio Rwanda dukesha iyi nkuru utuye mu mudugudu wa Karubanda. Agira ati”na nubu iri joro baraye batwibye. Baje baca urugi binjira imbere batwara televiziyo n’ibindi bikoresho bitandukanye.”
Undi muturage yagize ati” njye maze imyaka 3 hano. Naje ntazi ko ariko bimeze ariko ndabona bikomeje gufata indi ntera kuko batwiba hafi ya buri munsi.”
Aba baturage bavuga ko ikibazo cy’ubujura bukorerwa mu midugudu itandukanye igize iyi mirenge, basaba ko irondo ryakazwa kuko bishyura amafaranga y’umutekano uko bikwiye ariko bakaba nta we barabona watawe muri yombi yabibye kandi bataka buri munsi.
Uhagarariye abashinzwe umutekano bazwi nk’inkeragutabara muri ako gace, yagize ati “ntabwo bikaze kuko nubwo bigenda bigaragara ariko ni ibisanzwe.”
Umuyobozi w’umurenge wa Ngoma, Kabalisa avuga ko bagiye kongera umutekano ariko akavuga ko n’uruhare rw’abaturage rugomba kugaragara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”umutekano ni rusange ntabwo inkeragutabara zacunga umutekano wa buri rugo ngo bishoboke. Abaturage nabo bagomba kugira ubufatanye mu gucunga umutekano wabo n’ibintu byabo.”
Iki kibazo cy’umutekano mucye uteza ubujura mu mirenge 2 ihuriweho n’umujyi wa Huye, abaturage bavuga kocyaba kinatezwa n’insoresore zitagira akazi usanga zikoze mu mifuka ku muhanda akenshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *