Umujyi wa Huye ugiye kugarurwamo ibyishimo byahahoze kuko byari izingiro ryo kugaragaza umuco n’ubukerarugendo bikanazana amafaranga.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Huye, Nshimiyimana Vedaste avuga ko ibyishimo byahoze i Huye hagiye gukorwa ibishoboka byose mu mwaka wa 2017 bikagarurirwa abahatuye n’abahagenda. Avuga ko byibura buri mwaka hagomba gutegurwa amarushanwa y’imikino n’imyidagaduro binyuranye kugirango hakomeze kwinjira amafaranga nk’uko byagenze mu gihe cya CHAN yabereye mu Rwanda umwaka ushize wa 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati: “Ibyishimo byahoze i Huye ubu ntabyo, kandi ni kimwe mu bituma iterambere ritihuta uko tubishaka. Ubundi umujyi wa Huye wahoze ari umujyi urangwamo kwidagadura kuko wari umujyi uhuriramo abantu benshi aho wavugaga siporo ukumva Huye, kurera no kujijura abantu, ndetse bikinjiza n’amafaranga.
Habiyaremye Innocent afite imyaka 53 n’abana 8 avuka mu murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye akaba akora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare. Aganira na Bwiza.com, yavuze ko yavukiye i Huye ndetse akaba ahasaziye bityo akaba ahazi uko hagiye hatera imbere n’uko hagiye hazamuka.
Uyu mugabo avuga ko mbere umujyi wa Huye wari ufite ibyishimo ariko uko ibihe byagiye bihinduka usigara ku izina kandi warafatwaga nk’umujyi wa 2 mu gihugu, none ugeze aho ubarirwa muri 6 cyangwa ukaba ugereranywa n’utundi tujyi turimo dushaka kuyitambukaho.
Agira ati “Mu by’ukuri uyu mujyi wari umeze neza ndetse abantu bose bashaka kuba bawubamo, ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi warasenyutse utangira gusubira inyuma. Ubu kubona aho uhahira hashyushye nkuko byari bimeze ntibyapfa gukunda”.

Nshimiyimana Vedaste avuga ko Huye yakozweho na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yangije igahitana benshi ugereranyije n’ahandi mu gihugu kuko muri Huye ubwaho hari Dosiye ibihumbi 45000 z’abakoze Jenoside. Bikaba byari bigoye guhita ugarura ibyishimo kuko byose bijyana no kubaka ibikorwa remezo no gusana zimwe mu nzu yasenywe.
Iyi gahunda yo kugarura ibyishimo mu Karere ka Huye ngo izagerwaho ari uko nibura buri gihembwe(amezi 3) bazajya bategura igikorwa kizanira abanya Huye ibyishimo. Uyu muyobozi kandi avuga ko n’ubwo bitoroshye bagomba gupimirwa mu bikomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akarere ka Huye kagizwe n’imirenge 17 utugari 77 n’ imidugudu 508, abaturage bagatuye ni 328.000 abagore ni 58% n’abagabo 42%, kamaze kugira ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, stade, gare y’icyitegererezo, inganda zitunganya kawa, n’ibindi.
Muri buri murenge uhasanga amashuri yisumbuye agera kuri 4, mu Karere kose hakaba hari amashuri makuru na Kaminuza 5. Hari urujya n’uruza runyura cyangwa rugana muri aka Karere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


