Kampire Appolonie w’imyaka 29 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Nyakibanda, Umurenge wa Gishamvu w’Akarere ka Huye. Arashinja DASSO Kanamugire Jean Bosco kumukubita imigeri irenze itatu mu mugongo, bikamuviramo kuvira mu nda ibyara. Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wari uhari, abyihunza.
Ku wa Kane tariki ya 24 Kampire yasezeranye n’umugabo we Ndayisenga Jean de Dieu, ku munsi wakurikiyeho bene wabo w’umugabo we baramusura. Kuri uwo munsi (tariki ya 25 Nzeri 2020), Gitifu w’Umurenge Nkubana Vianney, Inkeragutabara na DASSO bagiye kugota urugo rwabo bakeka ko bari gucuruza inzoga.
Yagize ati: “Ejo navuye gutera intabire saa 17h40, ngeze mu rugo, nsanga imodoka ya Gitifu iparitse ku muryango, noneho havamo Inkeragutabara, aba DASSO na Gitifu n’umukuru w’akagari ka Shore, bazenguruka urugo ngo harimo abantu bari barimo kunyweramo.”
Akomeza ati: “Ariko kandi tukaba twari twagize ikirori, twateye igikumwe kuri 24, noneho ubwo byabaye ngombwa ko hari abantu bari baje kumusura bo muri famille (umuryango) bane. Baravuga rero ngo ubwo arimo ‘aranywekesha’ kubera ko dufite aka dépot k’inzoga, zino z’urwagwa rupfundikiye.”
Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko ubwo aba bayobozi bagotaga uru rugo, abari mu nzu barimo na Nzayisenga banze gusohokamo.
Kampire umaze amezi make abyaye yasobanuriye umunyamakuru wa Bwiza.com uko yakubiswe na DASSO Kanamugire bikamuviramo kuva [amaraso], ati: “Ngiye kwinjira mu muryango, uwo bita Kanamugire ahita ankurura ngo sininjire abantu bari mu nzu batarasohoka. Ahira ankubita umugeri mu mugongo nikubita hasi.”
Ngo Gitifu w’Umurenge yabonye Kampire yikubise hasi, aramufata ajya kumwicaza ku mugina, asiga awegamyeho ajya kuzana abapolisi. Gitifu amaze kugenda, Kampire yasubiye ku muryango, maze ati: “Nsubiyeyo Kanamugire arongera aramfata, aba ankubise imigeri itatu mu mugongo. Noneho mu gihe ndi kugenda numva isereri iramfashe, ngiye kubona mbona amaraso arimo arashoka ku maguru.”
Kampire avuga ko byamuvuriyemo ‘Kuva’
Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yatangarije Bwiza ko ikibazo bakimenye. Avuga ko umugabo wa Kampire, Ndayisenga asanzwe ari umwarimu, akaba acuruza akabari mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ngo agomba guhanwa.
Meya Sebutege yavuze kuri Gitifu wa Gishamvu, Nkubana Vianney, ati: “Nk’umuyobozi wari uhari, ngira ngo agomba kudusobanurira uko byagenze, ariko igihari ni uko umugore yarwaniriye umugabo.” Yavuze ko hari gukorwa iperereza kugira ngo uwakoze amakosa ayahanirwe.
Bwiza yavuganye na Gitifu Nkubana Vianney ku murongo wa telefone kugira ngo asobanure ibyabaye kuri Kampire Appolonie, avuga ko we yahageze byarangiye, ahubwo uwari uhari ari Gitifu w’Akagari. Ni mu gihe kandi Kampire na Meya Sebutege bahamya ko we n’inzego z’umutekano bari bahari ubwo byabaga.
Gitifu Nkubana kandi twamusabye nimero ya telefone twavuganiraho na DASSO Kanamugire ushinjwa guhohotera Kampire, ubu hashize amasaha abiri adusezeranyije kuyitwoherereza ariko ntabyo arakora. Gusa mu gihe arayitwoherereza, turavugana na DASSO, dutangaze icyo abivugaho.
Kampire uvuga ko yavaga amaraso menshi, yagiye kwivuriza mu Kigo Nderaburiza cya Gishamvu, muganga amutera inshinge ndetse amuha n’ibinini. Kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, yagiye kuvurirwa mu bitaro bya Kabutare biherereye mu mujyi wa Huye nyuma yo guhabwa uruhushya (transfert).

Kampire Appolonie ubu arwariye mu Bitaro bya Kabutare

8 Responses
Huye: DASSO arashinjwa gukubita umubyeyi bikamuviramo ‘Kuva’, Gitifu wari uhari akabyihunza
Nimwiyandikire sha. Nyamirongo ntabwo mwebwe muhazi

Hhhh,mwaba mufite ikirori(mwasuwe) ukajya gutera intabire?byongeye mutima w’urugo uba ugomba kwakira abashitsi!!!
Habemo ubushishozi nk’uko Umuyobozi w’Akarere yabivuze wasanga ruriya rugo rutari mu kuri nubwo bigaragara ko bahohotewe, kimwe n’uko haha hatabayeho guhangana.
Huye: DASSO arashinjwa gukubita umubyeyi bikamuviramo ‘Kuva’, Gitifu wari uhari akabyihunza
Uzinduka utera intabire nk’uko bisanze utari umunebwe nka Yvan Rwiyamirira. Ntabwo gukora bibuza gusurwa mu masaha ya ngombwa. Ikindi ntibamusanze mu rugo ntiwari unahari ngo umenye ibyo yari afite atahuka agasanga bamugoteye urugo. Ejo hagize ukujwigiriza waniha nkaya mbeba ifashe na Rwagakoco. Mujye mubanza musesegure aho guhurutura wiyamiriya utumvise umwandiko. Nibyo akabari kaba icyaha ariko gukubita nacyo ni ikindi kivamo urupfu kenshi na kenshi. Habuze ubumuntu ntihabuze abantu.

Gukubita no gukomeretsa, iki ntabwo ari igihano gihabwa uwacuruje inzoga rwose, uwakoze urugomo yisubireho
Huye: DASSO arashinjwa gukubita umubyeyi bikamuviramo ‘Kuva’, Gitifu wari uhari akabyihunza
Gukubita no gukomeretsa, iki ntabwo ari igihano gihabwa uwacuruje inzoga rwose, uwakoze urugomo yisubireho