Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye irakangurira abagatuyemo kutanywa no kudacuruza ibinyobwa byose bibujijwe; kandi bakayiha amakuru y’abantu babikora.
Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa rya litiro 418 z’inzoga y’inkorano yitwa Muriture zafatanywe abitwa Gatoya Cassien wo mu kagari ka Ruhashya (400), na Ntampaka Jean Claude wo mu kagari ka Rugogwe (18), ku itariki 19 Werurwe, utu tugari twombi tukaba ari utwo mu murenge wa Ruhashya.
Abafatanywe izi litiro 418 za Muriture bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje.
Bivugwa ko Muriture ari uruvange rw’amazi, ifu y’amasaka, isukari, umusemburo witwa Pakmaya, n’amatafari aseye.
Izi litiro 418 z’iki kinyobwa kitemewe mu Rwanda zikimara gufatwa zahise zangirizwa imbere y’abatuye utu tugari, bamaze gusobanurirwa ingaruka mbi z’iyi nzoga, banasabwa kuyirinda no kuyirwanya.
Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Ruhashya, Inspector of Police (IP) Vedaste Uwitije yasobanuriye abitabiriye ibyo bikorwa ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufata ku ngufu, kandi ko binashobora kumutera uburwayi butandukanye.
Yabagiriye inama yo kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
IP Uwitije yabasabye kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, ibyo bakabikora baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abari gutegura kugikora.
Muriture, Kanyanga, Chief Waragi,Suzie, Mayirungi, Kole (Kuyihumeka), na Lisansi (Kuyihumeka) biherutse gushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge.
Ibi byasohotse mu mugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


