Huye: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 51 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Imiyoborere y’u Rwanda rw’ubu itandukanye cyane n’imiyoborere y’u Rwanda rwa Jenoside nk’uko byagarutsweho kuri uyu wa kabiri ushize tariki ya 26 Mata 2016 n’umuyobozi w’Akarere ka Huye mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi. Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ibibi byakozwe na leta ya kera, anagaragaza ibyiza bya leta y’ubu, aho yasabye Abanyarwanda kwirinda kurangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside.

csm_IMG_1747_c70363fb8b
Hashyinguwe imibiri 51

Mu ijambo rye, Gatarayiha, Umuyobozi wa RAB ishami rya Rubona avuga ko bishimiye ko abambuwe agaciro muri jenoside bari kugasubizwa. Yashimye inzego zose zitandukanye zagize uruhare mu gutuma muri iyi sitasiyo ya RAB Rubona hubakwa urwibutso rwo guha agaciro abazize jenoside. Avuga ko ubumenyi butagira ubumuntu bwakoreka imbaga, nk’uko muri jenoside byagenze. Asaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu gushakisha imibiri n’amakuru y’abari abakozi ba ISAR n’ibindi bigo byose byashyizwe hamwe bikabyara RAB.

26068418493_471801b5e0_z

Gatarayiha avuga ko gushakisha imibiri bikwiye kujyana no gukusanya amateka y’abo bakozi bazize jenoside, imibiri yaboneka igashyingurwa mu rwibutso, kuko rwubatswe ngo rubaheshe agaciro.

26579383882_0848c5cb3d_z
Igikorwa cyitabiriwe cyane

Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu, Prof Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU avuga ko kwibuka no gushyingura mu cyubahiro ari ibikorwa byiza bikiza agahinda abarokotse jenoside. Yongeyeho ko ashimira abantu bagize uruhare mu gufasha Abatutsi, aho yanagarutse ku gushimira uwitwa Buriminyundo wafashije Abatutsi bari basumbirijwe muri jenoside.

26068518033_ebc1d67f6f_z
Perezida wa IBUKA, Jean Pierre Dusingizemungu

Perezida wa IBUKA kandi yavuze ko hakwiye ko uko kwibuka bikorwa bikwiye kuvugururwa, aho hakwiye kubaho umwanya wo kuganira ku babyeyi n’abavandimwe bazize jenoside. Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU asanga ngo byari bikwiye ko mu gihe cyo kwibuka, hakwiye gushyirwamo umwanya nk’isaha imwe cyangwa isaha n’igice hakabaho umwanya abaje kwibuka bakaganira ku mico n’ibikorwa byiza byarangaga abazize jenoside.

26606897641_1d944b214d_z

Ngo n’ubwo imibare ishyirwa hanze na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside(CNLG) igaragaza ko ingengabitekerezo yagabanutse, Perezida wa IBUKA yasabye ko CNLG yakongera gusubira mu buryo bukoreshwa mu gukora ubushakashatsi ku ngengabitekerezo ya jenoside, ngo kuko ingengabitekerezo ya jenoside iracyahari mu banyarwanda. Avuga ko kuba abacitse ku icumu bakomeje kwiyubaka , nta mpamvu y’uko hari ababasubiza mu icuraburindi, kuko ngo intumbero y’igihugu ari ukwiyubaka, ubuzima bugasimbura urupfu. Asaba ko abagaragaweho n’ingengabitekerezo ya jenoside bakwiye gukurikiranwa, bagahanwa n’amategeko.

26579463472_c8fe51cba2_z
Bwana Bideri

Ibi ni na byo kandi byagarutsweho n’uwari uhagarariye CNLG, Bideri, aho yongeye kwibutsa ingingo zihana ingengabitekerezo. Yagaragaje ko uwagaragaweho n’ingengabitekerezo ya jenoside, guhakana no kuyipfobya bahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 9, n’ihazabu hagati y’ibihumbi ijana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Yavuze ko ababishinzwe bakwiye guhana nta kubabarira abagaragaweho n’ingengabitekerezo ya jenoside.

26068404303_b717d0e0f0_z

26068396233_613fbab827_z

26399072080_f907e855db_z

Umuyobozi w’Akarere yagize icyo avuga ku ngengabitekerezo

Umuyobozi w’Akarere ka Huye KAYIRANGA MUZUKA Eugene yavuze ko abanyarwanda bagaya abiyitaga abanyabwenge bateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside. Uyu muyobozi kandi yanenze abitwaga ko bari abayobozi, bateguye jenoside bakanayishishikariza bamwe mu benegihugu kwica abavandimwe babo. Aha ni na ho kandi yanenze buri muturage wese washowe muri jenoside , ntibagoboke abicwaga.

26068467043_9375c3e84c_z
Meya wa Huye, Kayiranga Muzuka Eugene

Uyu muyobozi yashimye imiyoborere myiza yashyizweho na leta nziza irangajwe imbere na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika. Ashima icyerekezo cyiza n’uburyo u Rwanda rumaze kwiyubaka nyuma y’imyaka 22. Uyu muyobozi avuga ko u Rwanda rutakubakira ku ngengabitekerezo ya jenoside, kuko u Rwanda rw’ubu rutandukanye n’urwa kera, imiyoborere ya mbere ya jenoside si yo y’ubu. Bityo akaba asaba abanyarwanda guhinduka no guhindura imitekerereze.

Yagize ati:” Ntabwo dukwiye kugira abantu bagitekereza mu ngengabitekerezo ya jenoside nk’aho batabona ingaruka zavuye muri jenoside .”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ni ikigo kigizwe n’ibigo bitandukanye byahurijwe hamwe. Mu bigo byahurijwe bigakora ikiswe RAB, harimo Ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi (ISAR), Ikigo cy’igihugu cyari gishinzwe guteza imbere ubworozi (RARDA) na cyo cyari cyarahuje Ikigo cy’Igihugu cyari gishinzwe gutera intanga amatungo(CNIA) na Laboratwari y’Igihugu y’Ubworozi(LVNR)n’Ikigo cy’Igihugu cyari gishinzwe guteza imbere ubuhinzi(RADA)cyari cyarahuje serivisi yari ishinzwe Imbuto z’indobanure(SSS) na Serivisi z’Iyamamazabuhinzi.

SRC: huye.gov.rw

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *