Huye: Iduka rimwe ryafatiwemo amapaki y’amasashi ibihumbi 40

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, umurenge wa Kigoma, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Kanama, yafatiye mu iduka ry’uwitwa Uwera Francoise amapaki y’amasashi 40,000 yinjije mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko apfunyikiramo abakiriya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko  ayo masashi yafashwe ubwo Polisi yari imaze guhabwa amakuru ko Uwera acuruza Mazutu mu buryo butemewe.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko uyu mugore acuruza mazutu mu buryo butemewe kandi iba yibwe muri sosiyete y’Abashinwa yubaka umuhanda Huye — Gisagara, niko kujyayo dusanga harimo amasashi yinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Yongeyeho ko Uwera Francoise akimara kubona Polisi ije mu iduka rye yahise yiruka aracika ubu akaba ari gushakishwa.

CIP Karekezi yasabye abaturage n’abacuruzi kwirinda gukoresha amasashi kuko agira uruhare rukomeye mu gutuma ibidukikije byangirika.

Yagize ati “Amasashi agira uruhare mu kwangiza ibidukikije kuko iyo amaze gukoreshwa ajugunywa ahabonetse agatuma ubutaka burumba ndetse n’ibinyabuzima bimwe bikahaburira ubuzima.”

Yabasabye kandi kujya bagira ahantu hamwe habugenewe bajugunya amasashi n’ibindi bikoresho bya pulasitiki mu rwego rwo kwirinda kubinyanyagiza aho babonye, anasaba n’abaturage kutajya bemerera abacuruzi ko babapfunyikira mu masashi.

CIP Krekezi yagiriye inama abacuruza amasashi kubireka kuko amategeko azabahana, aboneraho gusaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba ndetse hirindwe n’icyakwangiza ubuzima bw’abantu.

Itegeko rivuga ko inganda zikora amasashi akoze muri pulasitiki, ibigo by’ubucuruzi cyangwa umuntu wese bafatanye amasashi akozwe muri pulasitiki abujijwe batabyemerewe biri mu bubiko bwabo, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo cy’amezi atandatu (6) kugeza ku mezi cumi n’abiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku mafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Umuntu wese utabyemerewe ugurisha amasashi akozwe muri pulasitiki ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000 Frw) kugeza ku mafaranga ibihumbi magana atatu (300.000 Frw).

Umuntu wese utabyemerewe ukoresha amasashi akozwe muri pulasitiki ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana 100.000 Frw kandi akamburwa ayo masashi.

Abavugwa bose muri iyi ngingo bamburwa ayo masashi akajyanwa mu bubiko bwabugenewe bushyirwaho na REMA.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *