Abarimu bigisha mu mashuri makuru na za kaminuza barakangurirwa gutanga ubumenyi busubiza ibibazo biriho, abanyeshuri nabo bagasabwa kwiga bagamije gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari badategereje undi wo kubibakorera.
Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wa PAN AFRICAN MOVEMENT RWANDA, Musoni Protais, ubwo kuri uyu wa gatanu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hatangizwaga PAN AFRICAN MOVEMENT ku rwego rwa za kaminuza n’amashuri makuru mu gihugu hose.
N’ubwo ibihugu bya Afrika byose byigobotoye ubukoroni bw’ibihugu by’i Burayi, Afrika isa n’aho itarigenga byuzuye.
Mu ntego za Afrika Yunze Ubumwe kandi yigenga mu mwaka w’2063, harimo igira iti: Afrika yigire ishingiye ku bantu bayo.
Musoni Protais, umuyobozi wa PAN AFRICAN MOVEMNET-RWANDA, asanga uburezi butoza urubyiruko gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari, ari ikintu cy’ingenzi mu kubaka iyi Afrika yigenga, ni ukuvuga ifite agaciro, iterambere kandi abayigize bunze ubumwe.
Ku ruhande rw’abarimu n’abashakashatsi ba kaminuza n’amashuri makuru, Professor Masabo Francois, umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, asanga ibintu bikwiye gukosorwa, amasomo atangwa atangwa akaba amasomo arimo ibisubizo by’ibibazo biri muri sosiyete.
Urubyiruko ruhabwa umwanya ukomeye mu kubaka iyi Afrika yunze ubumwe kandi yigenga. Nkotanyi DAN, umuyobozi wa PAN AFRICAN MOVEMNET-RWANDA muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, avuga ko kugira ngo ibi bitekerezo byo kubaka Afrika yigenga muri byose bigere kuri bose, nk’urubyiruko biyemeje kugera ku bantu benshi bakabibakangurira.
Ibitekerezo bya PAN AFRICAN MOVEMENT byatangijwe mbere y’umwaka 1900, bitangijwe n’abanyafrika bari mu bucakara mu mugabane wa Amerika nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.
Ibi bitekerezo byaje gukomezwa n’abahirimbaniraga ubwigenge bwa Afrika mu myaka ya za 60, gusa ariko nyuma biza gucika inteke, ari nayo mpamvu, kuri ubu ibi bitekerezo byongeye kubuka mu bihugu bya Afrika, hagamijwe kubaka Afrika imwe, yigenga byuzuye haba mu muco, uburezi, politiki n’ubukungu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



