Abadiyakoni 8 barimo na mwalimu (Evangeliste)ba ADEPR ururembo rw’Amajyepfo ku umudugudu wa Ngoma (Butare Ville)bakubitiwe mu nzira bava mu nama bagirwa intere.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017. Bamwe mu bayobozi bagize umudugudu wa ADEPR Ngoma mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, bahuye n’abagizi ba nabi barabakubita ndetse barabakomeretsa bikabije. Muri aba bakubiswe harimo abadiyakoni na Mwalimu(Evandeliste) bose hamwe bakaba ari abantu 8. Bavuga ko batazi ababasagariye, ubwo bavaga mu nama ku urusengero rwabo bagahura n’abantu bakabakubita ndetse bakabakomeretsa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP André Hakizimana avuga ko barimo gukurikirana iki kibazo. Ati “Icyo kibazo twarakimenye, byabaye ku itariki ya 27 Mutarama mu ijoro, aho bahohotewe n’abantu kugeza uyu munsi bataramenyekana. Ariko twatangiye kubikoraho iperereza, kandi ndizera ko mu minsi mike tuzaba twamaze kumenya ababigizemo uruhare.”

Amakuru bwiza.com ifite ni uko aba bahohotewe bajyanywe mu bitaro bya CHUB babasha kwitabwaho,ubu bamwe bakaba bamaze gutaha usibye Mwalimu Nehemie Ntazika wakubiswe mu mutwe ndetse akavunwa n’ukuboko kuri ubu we yamaze gukorerwa impapuro zimwerekeza I Kigali mu bitaro bikuru bya CHUK .

Nubwo 8 bakubiswe ari bamwe mu bayobozi bagize komite y’umudugudu wa ngoma ADEPR Butare ville, abakuru b’itorero ntibabizi. Mu gushaka kumenya aho itorero rihagaze kuri iki kibazo, bwiza.com yaganiriye n’umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero Bishop Tom Rwagasana, avuga ko aya makuru bataramenya.
bwiza.com irihanganisha abahuye n’izi nsanganya!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


