Polisi ikorera mu karere ka Huye yafashe umugore washakishwaga ku cyaha cyo gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
SP Karegeya yagize ati:” Mu mwaka ushize yari yafashwe na sitasiyo ya Muhanga ku byaha bifitanye isano n’amafaranga y’amahimbano, mu ntangiro z’uyu mwaka, twafashe undi mugabo hano mu mujyi wa Huye afite amayero 100 y’amiganano, akaba yaravugaga ko yayahawe na Nyiraminani.”
Yongeyeho ati:” Ku wa mbere nko mu ma saa munani n’igice z’amanywa, twabonye amakuru ko Nyiraminani ari mu isoko rya Rwabayanga arimo yishyura amafaranga badashira amakenga; abapolisi bahise bajyayo maze afatirwa mu cyuho afite amayero 2,850 mu noti za 50 zose z’inyiganano.”
Umuyobozi wa Polisi uri Huye yagize kandi ati:” Turacyakora iperereza ngo tumenye niba nta bandi bantu ngo bafatwe. Kugeza ubu ariko, dufite amakuru ko hari abandi bagore babiri babana mu karere ka hafi aha bafitanye isano n’iki cyaha, ariko ku bufatanye na bagenzi bacu bahakorera, bazashakishwa bafatwe.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



