Huye: Umugabo umaze imyaka 12 akora Kanyanga yafashwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Karama w’Akarere ka Huye, tariki ya 31 Werurwe 2021 yafashe umugabo witwa Nkundumukiza Christophe n’umugore we Murebwayire Florence, barimo gukora ikiyobyabwenge kizwi nka Kanyanga.

Bafatiwe mu rugo rwabo ruherereye mu Kagari ka Kibingo muri uyu Murenge, bafatanwa litiro 20 za kanyanga n’ibikoresho bifashishaga birimo ingunguru n’inzoga yitwa Muriture, nk’uko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rwabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yavuze ko Nkundumukiza na Murebwayire bivugwa ko bari barigometse ku buyobozi bw’iwabo, bafashwe hashingiwe ku makuru abaturage bari batanze.

Yagize ati: “Uyu muryango usa nk’uwari warigometse ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze kuko Nkundumukiza avuga ko yari amaze imyaka igera muri 12 akora izo kanyanga. Iyo yabaga azitetse yishyuraga abantu amafaranga bakajya ku misozi kumucungira ko nta bapolisi baza iwe kumufata ndetse ubwo abapolisi bari bagiye kumufata we n’umugore we bagerageje kurwana.”

SP Kanamugire yavuze ko hari izindi litiro 15 abapolisi batabashije gufata, kuko zo zari zamaze kurangurwa. Ngo uyu muryango usanzwe ufite abakiriya mu dusoko dutandukanye.

Nkundumukiza na Murebwayire bari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri kubakorera dosiye kugira ngo izashyikirizwe urwego rw’ubushinjacyaha.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *