Huye: Umugabo ushinjwa gukubita umugore we ifuni kubera gufuha yaburanishijwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki 02 Ukuboza 2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 59 wakubise umugore we aramukomeretsa.

Ngo ni icyaha cyakozwe mu ijoro ryo kuwa 8 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Binda, Akagari ka Kibayi, Umurenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara aho yamukubise agafuni ku gahanga agakizwa n’abaje bahuruye.

Mu iburanisha, nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru, ngo uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n’uko umugore yari yatashye atinze akeka ko avuye gusambana, abisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 8 n’ihazabu ya miliyoni imwe hashingiwe ku ngingo y’121 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa ku itariki ya 09 Ukuboza 2021 i saa cyenda z’amanywa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *