Gushishikariza urubyiruko ibikorwa bigamije gukomeza guhangana n’indwara ya Malariya ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda udasanzwe w’urubyiruko wabaye mu Karere ka Huye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2016.
Ku rwego rw’Akarere wakorewe mu mudugudu wa Kabutare, akagari ka Butare umurenge wa Ngoma, ahatemwe ibihuru bishobora kuba indiri y’imibu ikwirakwiza agakoko ka Malaria. NIWEMUGENI Christine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza wari witabiriye uyu muganda, mu butumwa yatanze, yasabye urubyiruko rwitabiriye uyu muganda gukomeza imbaraga mu kurwanya Malariya, cyane cyane kuri bo. Yagaragaje ko nta wundi uzagira uruhare mu kubungabunga ubuzima, Atari umuntu ku giti cye. Yagize ati:” Turabatumye kandi ngo mugende mudutangire ubu butumwa n’ahandi hose, cyane cyane urubyiruko rw’abanyeshuri nimugera mu biruhuko. Umuntu wese yaba afite mituweli cyangwa se n’utayifite, agomba kugana umujyanama w’ubuzima igihe abona afite ibimenyetso bya Malariya.”
Yakomeje agira ati:”Ngira ngo twese ibimenyetso bya Malaria turabizi ngo guhinda umuriro ukabije, kubabara mu ngingo, mbese n’iibindi [ ……..] tubashishikarize tubabwire ko abajyana babifitiye ubushobozi bwo gupima Malaria kandi bakaba banavura. Iyo umujyanama asanze atakuvura, hari aho agomba kukuyobora ku kigo nderabuzima, n’uko agomba kukuyobora, mbese barabizi.”
Usibye kugana abajyana b’ubuzima ngo bavure abafite ibimenyetso bya Malaria, Umuyobozi w’Akarere wungirije Madame NIWEMUGENI yanagaragarije abari bitabiriye umuganda ko kwirinda biruta kwivuza. Ibi yabigaragaje asaba urubyiruko ko bagira uruhare mu gukuraho ibintu byose bishobora kuba indiri y’imibu ikwirakwiza agakoko gatera Malaria. Yasabye urubyiruko gutema ibihuru iwabo mu ngo, gusukura ahareka ibindendez by’amazi, kandi bakarara mu nzitiramibu ikoranye umuti.
Nyuma y’uyu muganda kandi, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye CSP Francis MUHETO yaganirije urubyiruko kuri gahunda zinyuranye zirimo iy’umutekano, kwirinda ibiyobyabwenge, no kwirinda agakoko gatera SIDA. Nyuma y’ibiganiro bya rusange, abanyeshuri n’abandi bataragwiza imyaka y’ubukuru basezerewe barataha, maze urubyiruko rw’abamotari n’abanyonzi bigishijwe byisumbuye iby’ikoreshwa ry’agakingirizo mu ngiro, ndetse banahabwa ku buntu udukingirizo. Nyuma aho baganiriye n’umuyobozi wa polisi ingamba zihamye zo gukomeza kubungabunga umutekano wo mu muhanda nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.
Uyu muganda wabaye mu karere ka Huye wakozwe mu tugari twose, dore ko wari umuganda udasanzwe wabaye mu gihugu hose. Wateguwe ku mufatanye n’inzego zitandukanye zirimo ministere y’ubutegetsi bw’igihugu, ministere y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, ministere y’ingabo, polisi y’igihugu, komisiyo y’igihugu y’urubyiruko,n’izindi nzego. Muri uyu muganda wakozwe muri Huye, urubyiruko rukaba rwiyemeje ko ruzakomeza kuwitabira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com





