Nzamurambaho Eric ni umugabo w’imyaka 47, urembeye mu bitaro bya Kaminuza bya Huye (CHUB) mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, avuga ko ari imvune yetewe n’inkoni yakubiswe n’Abanyerondo b’umwuga.
Eric atuye mu Kagari ka Mpare, muri uyu Murenge, akavuga ko abanyerondo bamukubise bakanamujugunya mu mungoti akavunika nyuma yo kumusanga iwe mu rugo mu ijoro, bari kumwe n’umuyobozi w’Akagari n’abandi bayobozi. Ubu arembeye mu bitaro bya CHUB aho ategereje kubagwa amaguru.
Ubuyobozi bumushinja gukora inzoga zitemewe z’inkorano, by’umwihariko ko ubwo aba banyerondo bajyaga kumusaka iwe mu rugo mu ijoro yasohotse mu nzu afite inkota, ku bw’amahirwe ngo ntihagira uwo ayitera.
N’ubwo bimeze gutya bamwe mu baturanyi ba Eric bashimangira ko yarenganijwe, ngo izi nzoga koko yigeze kuzicuruza ariko nyuma ngo aza kubireka. Aba banyerondo bamusanze iwe mu ijoro si abo muri aka Kagari ka Mpari atuyemo, ni abo mu ka Cyimana bitanaturanye, icyo baheraho bavuga ko ari akagambane.
Uyu ati “Aba ashinja kumukubita ntabwo ari abo mu kagari Eric atuyemo, baturutse mu ka Cyimana barambuka bajya muri Mpare atariho babarizwa, rwose ntabwo ari abanyerondo bo muri aka Kagari, nizo nzoga ntazo bamusanganye”.
Umufasha wa Eric, Nyiracumi M.Chantal yatangarije Bwiza.co ko uruganda rwakoraga inzoga rwahagaritswe mu mwaka wa 2017, ko kugeza ubu acuruza inzoga na we aba yaranguye zipfundikiye. Aragaruka ku cyo yita akagambane.
Ati “Baje nijoro hagati ya saa Cyenda na saa kumi, basimbutse igipangu agira ngo ni abajura arasohoka, numvise umuyobozi avuga ngo mukubite iyo mbwa, inkoni zimuriye nibwo yavudutse akingura porotayi ariruka ageze mu nsina z’umuturango ngo baramufata bamuhirika mu muringoti. Ni akagambane naho inzoga zo ararengana kuko nahamagaye n’ukuriye abanyerondo ku Murenge ambwira ko atigeze abatuma”.
Abaturage bavuga ko n’ubusanzwe iri rondo ryitwa iry’umwuga ngo rikora nabi bitewe n’uko ngo mu barigize harimo n’abo bita ibisambo ndetse ko birutwa n’uko ryahoze rirarwa n’abaturage basanzwe.
Abaturage babivuga bashingiye no ku makosa ashinjwa abanyerondo bakoraga byitwa ko atari kinyamwuga aba baje basimbura, aho mu Ugushyingo 2018 ngo bashinjwe gukubita umuturage bimuviramo kwitaba Imana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, Vital Migabo avuga ko nk’ubuyobozi bashyigikiye ibikorwa by’umutekano kandi bakanarenganura uwarenganye, ndetse ko uwo ariwe wese wagaragaraho ikosa yabihanirwa.
Vital avuga ko Eric yakekwagaho kwenga inzoga zitemewe ndetse ko yanahoranye uruganda, kuri iyi nshuro ubwo bajyaga kumufata ngo yashatse kwiruka. Ati “Ari kwa muganga twifuza ko anakira,yasohokanye inkota ariruka agwa mu mugunguzi aravunika.
Mu gihe hari bavuga ko Eric yagambaniwe abanyerondo bo mu kandi Kagari bakajya kumufata bamwe mu bayobozi babo batabizi, Vital agira ati “Bose ni ab’umwuga, kuba bajya ku kandi Kagari si ikibazo kuko bose ni ab’Umurenge”.
Si ubwa mbere abanyerondo b’umwuga bashinjwe ibikorwa bihabanye n’akazi bashinjwe. Musanze mu gace ka Bereshi mu mpera z’umwaka ushize mu itangazamakuru batunzwe agatoki n’abakora uburaya kubasambanya ku ngufu kandi batikingiye.
Muri uyu mwaka kandi abo muri Muhanga bashinjwe kuba ibyitso by’abajura. Muri Kamena abo mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, bashinjwa gukubita umuturage witwaga Mbabariye Hussein wari ufite imyaka 19 bikamuviramo urupfu.
Muri Nyakanga 2019, mu Mudugudu wa Rubiha, Akagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwurile, mu Karere ka Rwamagana, bashinjwe guhohotera umuturage witwa Mukeshimana Jean Bosco wo mu mudugudu wa Gisanza, mu kagari ka Mwulire bakanamwambura utwe.
Si aha gusa abanyerondo b’umwuga bagarukwaho ku bw’imikorere yabo abaturage bavuga ko itabanogeye, bagasaba inzego bireba ko bahabwa amahugurwa ahagije kugira ngo bakore kinyamwuga.





