img-20210704-wa0068_1.jpg

Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahaye inka uwarokotse Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora, urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Huye rwahaye inka umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Murenge wa Tumba.

Ni igikorwa bamukoreye kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021 mu rwego rwo kumufasha kwiyubaka no kwiteza imbere kugira ngo abone amata yo kunywa n’ifumbire yo guhingisha.

Umuhuzabikowa w’abakorerabushake mu Karere ka Huye, Munsangamfura Emmanuel, avuga ko ikigikorwa cyateguwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake bagera kuri 99, bateranyije ubushobozi batanga umusanzu w’asaga ibihumbi 400 Frw.

Ati: “Twahisemo kuremera umwe mu baturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa twumva ko nk’urubyiruko rutuye mu karere ka Huye gishoboka. Twiyemeje ko buri mwaka tuzajya dutanga inka eshatu kugira ngo dushyigikire gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Kabagwira Chantal worojwe inka yashimiye urubyiruko kuba rwamutekerejeho kuri uyu munsi wo kwibohora. Ati: “Kuba muyimpaye kuri uyu munsi wo kwibohora mu mutima wanjye ndanezerewe cyane kandi nongeye gushima Perezida wa Repubulika. Izamfasha mu kwiteza imbere mbone ifumbire mbone amata kandi izamvana mu bukene ku buryo bugaragara.”
img-20210704-wa0068_1.jpg

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashimiye urubyiruko rwakoze igikorwa cy’urukundo avuga ko urugamba rwo kwibohora rukomereje mu bikorwa byo guteza imbere abaturage no kubafasha kugira imibereho myiza.

Yagize ati: “Kuba rero uyu munsi iki gikorwa gikorwa n’urubyiruko ni ikigaragaza ko urugamba rwo kwibohora urubyiruko rubyumva , babisobanukiwe neza kandi babyumva babifitemo uruhare. Ni ikimenyetso cyo gushimangira ko urubyiruko rutanga icyizere cy’ejo hazaza kandi rushyize hamwe mu bikorwa byubaka by’iterambere.”

Mu Karere ka Huye hatashywe n’ibindi bikorwa birimo imihanda ya kaburimbo ya kilometero esheshatu; ibyumba by’amashuri n’ibindi.
img-20210704-wa0067_1.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahaye inka uwarokotse Jenoside
    Good twatonjwe neza, iki nicyo gihe cyo kugaragariza igihugu cyacu uburere bwiza badutoje, urwo rubyiruko rwakoze rwose

  2. Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahaye inka uwarokotse Jenoside
    Good twatonjwe neza, iki nicyo gihe cyo kugaragariza igihugu cyacu uburere bwiza badutoje, urwo rubyiruko rwakoze rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *