Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 20 Kamena 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo uwitwa Murindahabi Fidèle icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 7, rumuhamya icyaha maze rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko urukiko rwafashe icyemezo cyo kumuha icyo gihano kubera ko n’ubwo yemeye icyaha kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi agasobanura n’uburyo yagikoze, agasaba imbabazi no kuba yagabanyirizwa igihano, rwasanze bidakwiye kuko umwana yasambanyije yari afite munsi y’imyaka 14 y’amavuko , nk’uko n’ Ubushinjiacyaha bwari bwabisabye urukiko.
Icyaha uyu mugabo w’imyaka 56 yari akurikiranweho ngo cyakozwe mu gihe cya saa yine z’amanywa ku itariki ya 28 Mata 2022 mu Mudugudu wa Bambiro, Akagari ka Gisakura,Umurenge wa Simbi mu Karere ka Huye, mu cyumba cyarimo imbaho, nk’uko byavuzwe n’umwana yasambanyije .
Mu ibazwa rye, ukekwa yemeye ko yasambanyije umwana amukuye aho yakinaga n’abandi bana, avuga ko yabitewe n’ amadayimoni na primus 2 yari amaze kunywa.
Uyu mugabo akaba kandi yari yarahamijwe icyaha cya jenoside afungwa imyaka 9.
Icyaha cyo gusambanya umwana gihanishwa igifungo cya burundu , hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.



2 Responses
Huye: Uwashinjwaga gusambanya umwana w’imyaka 7 yakatiwe igifungo cya burundu
Nahanwe rwose igihano kimukwiye ubwo uwo muswa iyo afata umukobwa ukuze gufata akana ka 7ans ubwo yumva iki uretse ubugome koko nahoshi
Huye: Uwashinjwaga gusambanya umwana w’imyaka 7 yakatiwe igifungo cya burundu
Nahanwe rwose igihano kimukwiye ubwo uwo muswa iyo afata umukobwa ukuze gufata akana ka 7ans ubwo yumva iki uretse ubugome koko nahoshi