Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 31 Werurwe 2026, urusaku rwinshi rw’ibiturika n’amasasu rwumvikanye mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, Bujumbura.
Impamvu nyazo ntiziramenyekana. Abaturage batangaje ko bumvise ibiturika bikomeye kandi babona umwotsi uzamuka mu mujyi.
Amakuru agera kuri SOS Medias Burundi aravuga ko abaturage bamwe batangiye guhunga batinya ko ibintu bishobora gukomera.
Ni mu gihe bamwe bemeza ko imirwano irimo kubera mu bigo bya gisirikare biherereye muri Zone Musaga mu majyepfo y’umujyi. Ni imirwano irimo gukoreshwamo na za bombe.
Minisiteri y’umutekano mu Burundi yo yavuze ko ari inkongi y’umuriro yadutse mu nkambi ya gisirikare i Musaga, isaba abaturage gutuza.



One Response
Dore ko u Rwanda rwagowe Sendagara arabigereka kuri RDF da. Njya mbona ikimubayeho cyose yiriza ngo ni u Rwanda rubiri inyuma.