I Burasirazuba: Min. Kaboneka arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gushyira imbere inyungu z’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Ntara y’i Burasizuba gushyira imbere inyungu z’abaturage.

Ibi Min. Kaboneka yabitangaje ku wa Kane tariki ya 7 Kamena 2018, mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amaperefegitura na su-pereferegitura, byahujwe bikaba Intara y’i Burasirazuba bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agira ati “ndasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gushyira imbere inyungu z’abaturage bagakemura ibibazo byabo kandi bagafasha umuturage kugera ku iterambere”.

Yakomeje asaba abaturage batuye muri iyi ntara guharanira kuba ku isonga mu karere u Rwanda ruherereyemo no ku Isi hose kubera ubunyarwanda  n’imiyoborere myiza, ati “Ni ubukire dufite, ayo mahirwe dufite tugendeye kubyo tumaze kugeraho tugomba gufata ingamba zo gukomeza kwiyubaka”.

Minisitiri Kaboneka yihanganishije Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza ko imbere ari heza kandi ko Leta ishyize imbere abaturage nk’umutungo wa mbere w’Igihugu kandi ko igihe cyo gupfa cyarangiye ubu ari igihe cyo kubaho kandi buri wese akabaho neza.

Muri uyu muhango wo kwibuka,  Habimana Joseph wahoze ayobora su-perefegitura ya Kirehe, akaza kurokoka jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe, avuga ko Abatutsi bahoze mu buyobozi mbere ya jenoside batotozwaga.

Aragira “ntabwo byari byoroshye kuko wasangaga bahozaho kureba inkomoko z’abantu ku buryo igihe urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga hari abantu basanzwe wasangaga barusha ingufu abayobozi bamwe muri abo bishwe,ku buryo bakomezaga kubatoteza hifashishwa za maneko zari ziganjemo abantu baturukaga mu rukiga”.

Uwari ahagarariye abo mu miryango y’abakozi 19 bishwe, Ruburika Jean Pierre yashimiye ubuyobozi bw’intara bubafasha kwibuka abo mu miryango yabo bishwe.

Aragira ati “turashimira ubuyobozi bw’intara y’i Burasirazuba uburyo badufasha kwibuka abacu bishwe, kudufata mu mugongo bituma tugira imbaraga kandi tukagira ikizere, uretse kwibuka ariko hari n’abasigaye bafashinjwe bubakirwa inzu, turabasaba ko mwakomeza kudufasha tukava ku rwego rwo gufashwa ahubwo hagatekerezwa n’indi mishinga yafasha abarokotse ku buryo bizadufasha kugera ku mishinga ifatika”.

Abari abakozi 19 bibutswe bari abakozi ba perefegitura ya Kibungo n’amasuperefegitura ya Rwamagana, Rusumo, Kanazi na Ngarama.

k2
Min. Kaboneka na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, Mufulukye Fred, bacana urumuri rw’icyizere

k1 k3

k4
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreraga Perefegitura na Su-perefegitura
YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *