Luanda muri Angola hahuriye intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho zongeye guhurira ku meza y’ibiganiro byitabiriwe n’intumwa ziyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António, niwe wayoboye ibi biganiro by’iminsi ibiri byatangiye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, naho iy’u Rwanda ihagarariwe n’intumwa ziyobowe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe, ndetse na Thérèse Kayikwamba Wagner uyoboye intumwa zihagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibiganiro byashyizwe mu maboko ya Perezida João Lourenço, nk’umuhuza washyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.
Binyuze ku rubuga rwa X rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, yatangaje ko ibiganiro by’amahoro bikomeje kandi icyizere cy’umubano mwiza kikaba gihari.
Inama zabereye i Luanda mu bihe byatambutse, zafatiwemo imyanzuro yari yitezweho umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse yabaga ishyigikiwe n’u Rwanda ndetse n’indi miryango mpuzamahanga.
Perezida Lourenço nk’umuhuza muri ibi biganiro aherutse gutangariza abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’ubuhahirane uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika SADC ko hari umugambi wo kugarura amahoro yagejeje ku bakuru n’ibihugu by’u Rwanda na RDC mu ngendo yagiriye muri ibi bihugu ku wa 11 na 12 Kanama uyu mwaka.


