Amakuru aturuka i Mogadishu muri Somalia aravuga ko uyu murwa mukuru wibasiwe n’imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gihe igihugu gikomeje kwinjira mu bibazo bikomeye bya politiki n’umutekano.
Iyo mirwano yatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatatu ikomeza kuri uyu wa Kane, mbere yo gukwira mu bice bitandukanye by’umujyi nka Howlwadag na Abdiaziz, ahumvikanye amasasu menshi n’urusaku rw’intwaro ziremereye.
Ibi byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo.
Ikinyamakuru ChimpReports cyegereye igisirikare cya Uganda gisanzwe gifite ingabo muri Somalia, cyanditse ko iyi mirwano irimo impande zitandukanye zirimo ingabo za Leta ya Somalia ku ruhande rumwe, ndetse n’imitwe ivugwa ko ifitanye isano n’abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Sheikh Sharif Sheikh Ahmed wahoze ari Perezida, na Hassan Ali Khaire wahoze ari Minisitiri w’Intebe.
Imirwano ngo yibanze cyane hafi y’ingo z’aba banyapolitiki, aho bivugwa ko hari n’ibikorwa bya politiki byari biteganyijwe.
Hassan Ali Khaire yatangaje ko Perezida Hassan Sheikh Mohamud ari kugaba igitero gikomeye yise “kidatoranya”, avuga ko kigamije kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abandi bayobozi ba politiki.
Yavuze kandi ko we n’abandi bari mu kaga gakomeye kubera ibyo bitero.
ChimpReports ikomeza ivuga ko mu mirwano hakoreshejwe intwaro ziremereye, harimo n’ibifaru byagaragaye mu mihanda y’umujyi.
Hari n’amakuru avuga ko bimwe muri ibyo bifaru byashenywe cyangwa bigatwikwa mu gihe cy’imirwano, mu gihe impande zitandukanye zikomeza kurebana ay’ingwe.
Amakuru anavuga ko iyi mirwano yongeye kuzamura impaka ku bufatanye bwa gisirikare hagati ya Somalia na Turukiya, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja Leta gukoresha inkunga ya gisirikare ifitanye isano na Turukiya mu guhangana n’abo batavuga rumwe.
Imiryango mpuzamahanga, irimo n’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje impungenge ku mutekano w’abasivili, isaba ko imirwano ihagarara vuba, impande zose zikagana inzira y’ibiganiro kugira ngo hirindwe ko ikibazo kirushaho gukomera.


