Ibibazo 10 benshi bibaza ku kunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina (igice cya 3)

Sangiza iyi nkuru

Iki ni igice cya Gatatu, kigizwe n’ikibazo cya 3 abasomyi ba Bwiza.com babajije ku kunyara k’umugore.
Ikibazo: Ese umugore abasha kunyara akizihirwa iyo ameze ate mu mubiri?
Iki kibazo benshi bakisubiza, kuko burya uretse no kuba wanyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina no kuyikora ubwabyo ntibiba byoroshye iyo uyikoze wumva utameze neza mu mubiri.
Ntiwaryoherwa nayo mu gihe uyikoze urwaye, ufite ibindi bibazo bigundiriye umutima wawe, uri mu bihe by’agahinda, ushonje kubera inzara kandi udafite ikizere cy’uko ejo uzaba umerewe,…
Mu gihe uri muri ibi bihe biragoye kuba wakora imibonano ngo ubashe kuryoherwa cyangwa se ngo ube wanayikora ubashe kurangiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha rero nubwo wayikora biragoye ngo umugabo akunyaze, we akoresha imbaraga nyinshi n’ubuhanga afite ngo arebe ko wazana ayo mavangingo ariko mu by’ukuri wowe ntuba ubishyizeho agatima, ahubwo kaba kibereye muri byabindi biguhangikishije.
Buriya rero no kuba wakora imibonano unaniwe, biri mu bituma utaryoherwa, kimwe n’uko umugabo yayikora ananiwe, mwese kimwe kuko nta mbaraga n’ubushake muba mufite.
Igikorwa cy’akabariro ni mu mutwe cyane kurusha uko wakoresha ibibaraga byinshi ngo wemeze uwo muyikorana, ni nayo mpamvu buriya iyo umugabo n’umugore babanje gutegurana akanya kanini baryoherezanya.
N’iyo batangiye igikorwa nyirizina basanga imibiri yiteguye neza, ari nko gukozaho, bakarangiza beza bidatinze kandi bose bakumva baruhutse.
Mugabo niba umugore akubwiye ati uyu munsi tubireke ndumva ntameze neza, sha rwose burya uzahite ubiha agaciro mwiryamire kuko iyo ubirenzeho uba urimo kumwicira ubuzima kandi nawe ntunezerwa.
Nyuma y’ibi bibazo 3 bimaze gutambuka n’ibisubizo byabo, hari ikibazo kizaza ari icya kane, aho benshi bibaza uko banyaza, bikorwa bite, pozisiyo nziza yafasha umugabo kubikora neza ni iyihe? Nibyo tuzagarukaho mu nkuru itaha igice cya 4.
Ikibazo cya mbere n’igisubizo cyacyo
ikibazo cya kabiri n’igisubizo cyacyo
Tanga igitekerezo cyawe cyangwa icyo wongera kuri ibi, ufite ikibazo twandikire kuri kamikazigentille08@gmail.com, Watsapp 0785058200.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *