Ibibazo by’amahoro n’umutekano bigomba kubonerwa umuti- Nsanzabaganwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi Monique Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika, aravuga ko ikibazo cy’umutekano n’amahoro kiri ku murongo wa mbere w’ibigomba kubonerwa umuti.

Avuga ko ” Muri Komisiyo ya AU bifuza gukora nk’ikipe ibibazo by’umutekano bakabishakira umuti.”

Aganira n’Ijwi ry’Amerika, Nsazabaganawa ubaye umutegarugoli wa mbere ku mwanya wa visi-prezida wa UA yamubwiye ku bunararibonye bwe n’uko buzamufasha kurangiza imirimo ye.

Nsanzabaganwa avuga ko n’ubwo yatowe, atarajya mu kazi ariko ko ubunararibonye bw’imyaka 20 ayobora inzego zitandukanye buzamufasha gukora inshingano ze.

Nsanzabaganwa abaye umuyobozi wungirije muri AU mu gihe mu bihugu bya Afurika nka CAR, Tigray muri Ethiopia, uduce twa Sahel, Amjayaruguru ya Nigeria, Libya, Somalia n’ahandi hari ibibazo by’umutekano.

Impuguke zivuga ko muri iyo komisiyo Nsanzabaganwa agiyemo, hari akazi katoroshye kamutegereje.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibibazo by’amahoro n’umutekano bigomba kubonerwa umuti- Nsanzabaganwa
    Birashoboka.Amafaranga ashobora gukoreshwa bigakunda. Urugero: buri gihugu cya Afurika kikohereza impuguke 20 mu gukemura amakimbirane kandi z’inyangamugayo. Bakaba bagize inteko gacaca nyafurika y’abantu 1,000. Ese bateranye iminsi 3 bagafata umwanzuro bakoresheje gutora. Ese hari uwahakanya umwanzuro wabo? Ex: ikibazo between Rda & Uganda.

  2. Ibibazo by’amahoro n’umutekano bigomba kubonerwa umuti- Nsanzabaganwa
    Birashoboka.Amafaranga ashobora gukoreshwa bigakunda. Urugero: buri gihugu cya Afurika kikohereza impuguke 20 mu gukemura amakimbirane kandi z’inyangamugayo. Bakaba bagize inteko gacaca nyafurika y’abantu 1,000. Ese bateranye iminsi 3 bagafata umwanzuro bakoresheje gutora. Ese hari uwahakanya umwanzuro wabo? Ex: ikibazo between Rda & Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *