Ibice 5 abagabo babujijwe gukoraho ku bagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Sangiza iyi nkuru

Inzobere mu byerekeye ubuzima bw’imyororokere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hari ubwo abari muri icyo gikorwa bashobora gutwarwa, ku buryo bashobora no kwisanga barenze imbibi zijyana n’imigendekere myiza yacyo ku bwo gutwarwa.

Ni muri urwo rwego abakora imibonano bagirwa inama yo kwitonda, kuko hari aho umwe ashobora gukora undi bikarogoya ibyo byishimo.

Hari ibice bitanu abagabo bagirwa inama yo kwirinda gukorakoraho mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ari na byo BWIZA yifuje kubasangiza muri iyi nkuru.

Inkondo y’umura

Inkuru dukesha urubuga Pulse.ng. ivuga ko mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, umugabo akwiye kuzirikana cyane ko ari bibi kuba igitsina cye cyagera ubwo gikora ku nkondo y’umura y’umugore, kuko haba ari ahantu hafunganye nk’umuyoboro uhuza imyanya myibarukiro y’umugore n’inda ye.

Abahanga bavuga ko nko ku bakiri mu bihe byabo bya mbere mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bakwiye kwitwararika cyane, kuko biteza ububabare bukabije ku buryo bagirwa inama yo guhita bagerageza guhindura uburyo bari gukoramo icyo gikorwa.

Umutwe wa rugongo

Rugongo ni kimwe mu bice by’umubiri bifatwa nk’ipfundo ry’uburyohe mu gihe cy’igikorwa cy’abakuze, gusa abahanga bavuga ko kuyikoraho by’umwihariko mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ari ibintu bitera ububabare bukabije ukozweho.

Ni muri urwo rwego abagabo bagirwa inama yo kwirinda gukora ku mutwe w’icyo gice, ahubwo bakagerageza mu mpande.

Ibirenge

Abagabo bagirwa inama yo kudakora ku birenge by’abagore bari kumwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, cyane cyane mu gihe bambaye amasogisi.

Impamvu ni uko ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya Johns Hopkins bwagaragaje ko ibi bishobora kuviramo umuntu gufatwa na ‘orgasm’ iterwa no kugira ibyishimo by’ikirenga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Hakaba hagaragazwa ko ibi bishobora kuba ku mugore kimwe no ku mugabo.

Imisatsi ye

Hari benshi bashobora kwibwira ko ari ibintu bisanzwe gukora mu misatsi y’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, gusa ariko ngo ni ngombwa kuzirikana ko biri muri kamere y’abagore kutishimira umuntu wabakurura imisatsi cyangwa uwayizambaguza, kuko aba ashobora no gukubita agatima ku gihe n’ikiguzi byamusabye kugira ngo abashe gutuma imisatsi ye igaragara neza.

Imoko

Abahanga bavuga ko umugore atanezezwa n’umuntu umukorakora imoko, kuko bishobora gutera ubwonko bwe kwibwira ko agiye konsa, kwikinisha n’ibindi ndetse banavuga ko bishobora kumutera uburibwe ku rugero umuntu bari kumwe mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina adashobora kwiyumvisha.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ibice 5 abagabo babujijwe gukoraho ku bagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
    Ku ngingo ya nyuma ho mbahaye 0 rwose kuko imoko ituma umugore aryoherwa cyane.upfa kutayibabaza ugakora ho doucement

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *