Nk’uko byasohetse mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuhuza w’ibiganiro by’u Burundi, Bwana Benjamin Mkapa, ngo ibiganiro byari biteganijwe byasubitswe.

Ibi biganiro byari biteganyijwe kubera muri Arusha mu cyumweru gitaha, byasubitswe nyuma y’uko umuhuza muri ibyo biganiro avuze ko agomba kubanza kubiganiraho n’impande zifata ibyemezo.
Willy Nyamitwe, Umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu bijyanye n’itumanaho, yemeje ko hashize igihe gito u Burundi bumenye ayo makuru kandi ko bamaze kubimenyesha buri wese byarebaga.
Ibi biganiro byagombaga gutangira Taliki 2 Gicuransi 2016, byasubitswe byemeranyijweho hagati ya Mkapa n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba.
Liberat Mfumukeko uhagarariye uwo muryango,nyuma yo kubyumvikanaho na mugenzi we byemejweko ibyo biganiro byimurirwa mu Cyumeru cya 3 Gicuransi 2016.
Mu gihe mu Burundi abantu bakomeje gupfa umunsi ku wundi,abandi bakaburirwa irengero, hitezwe ko ibyo biganiro nibiba bishobora kuzagira icyo bimara bikumvikanisha uruhande rw’abatavuga rumwe na Leta na Nkurunziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


