Ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi ntibikibaye

Sangiza iyi nkuru

Ibiganiro byari guhuriza i Doha muri Qatar Perezida Paul Kagame w’u Rwanda Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ntibikibaye kuri uyu wa 23 Mutarama 2023.

Amakuru yizewe yageze ku munyamakuru w’Umunyekongo Pascal Mulegwa ukorana n’ibinyamakuru bitandukanye birimo RFI na France 24, avuga ko Tshisekedi yanze kujya muri Qatar mu rwego rwo kwanga gushyikirana n’u Rwanda ashinja gufasha M23.

Ibi biganiro byateguwe n’ubutegetsi bwa Qatar mu rwego rwo kunga u Rwanda na RDC bitagicana uwaka bitewe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 na FDLR. Byari byatumiwemo abandi barimo Perezida w’u Burundi, uwa Angola na Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza w’Abanyekongo.

Bivugwa ko ubwo byamenyekana ko Tshisekedi atajya muri Qatar, Perezida w’u Burundi usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) na we yahise asubika gahunda. Kuri uyu wa 22 Mutarama, yari mu nama isanzwe y’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.

Ibi biganiro bisubitswe mu gihe i Doha ngo hari hamaze kugera itsinda ry’intumwa z’u Rwanda mu rwego rwa dipolomasi ndetse n’itsinda ry’umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Byashobokaga ko na Perezida Kagame yari kurara agiyeyo.

Soma Izindi Nkuru

7 Responses

  1. Ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi ntibikibaye
    Yeee!Harya ngo Tshisekedi yahisemo intambara?? Ubwo se yizeye ko yayitsinda mama? Mbega imibare mibi
    Mumwihorere abacanshuro baramushuka (aba congoman mube maso igihugu cyanyu Kiri kugurishwa abacanshuro)

    1. Ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi ntibikibaye
      twe ngabakongomani dushikiye tshisegedi ntampamvu yo kuganira ni nkebebe ahubwo tshisegedi natangize imirwano kurwanda maze kagame yirebere uko urwanda twarusubiza banirarwo ndavuga(FDLR)

  2. Ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi ntibikibaye
    Ese ubundi wahinguka imbere y’uwo utuka utaramusaba imbabazi hejiuru y’ibinyoma isoni zitagukoze!!
    Nta cyo yari kujya gukora.Nakomeze agurishe Congo yirire.

    1. Ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi ntibikibaye
      Mparambo! Nkeka Tsisekedi ariwe wandagajwe mbere yuko byavuzwe mu ruhame ko atazi ibyo akora ndetse ko Congo nta mutegetsi ifite. Nta na limwe numvise Tsisekedi atangira urugamba rw’amagambo. Yagiye asubiza ibyavuzwe na mugenzi we w’Urwanda. Ngirango siwe wagombye kugira isoni.

  3. Ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi ntibikibaye
    Mwishyamba rya DRC igatoyi harikamo,ibisaho byibinwa,iyo uteyemo umujuguju,harya bigenda gute?ushaka kwibeshya kurwanda Niko bizamugendekera ntacyica nkumurengwe,abafpumu baramubeshya!

  4. Ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi ntibikibaye
    President wa congo niwe president wambere ushutswe nabene wabo bakamuyoboresha uko bashaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *