Ibigo by’Amashuri hafi 60 byari byahagaritswe byasubukuye imirimo yabyo

Sangiza iyi nkuru

Amashuri agera kuri 57 yari amaze iminsi yarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa mu rwego rwo guha abanyeshuri umwuka mwiza wo kwigiramo, byongeye gufungura imiryango ndetse asubukura imirimo yayo kuri uyu wa Mbere.

Aya mashuri yari yahagaritswe nyuma y’igenzura ryakozwe mbere y’itangira ry’igihembwe gishya cyatangiye kuwa Mbere w’icyumweru gishize.

Minisiteri y’uburezi yari yahaye amashuri yahagaritswe icyumweru kimwe cyo gukemura ibibazo byagaragaye ivuga ko bizongera gufungura byabikemuye.

Mu kiganiro yahaye The New Times dukesha iyi nkuru, minisitiri w’uburezi, Dr Eugene Mutimura, yatangaje ko icyemezo cyo kongera gufungura aya mashuri gikurikiye igenzura ridasanzwe ryakozwe ku bufatanye na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ryakozwe guhera kuwa 23-25 Kanama harebwa niba ibyari byasabwe ayo mashuri yarabyujuje.

Minisitiri akaba avuga ko basanze ibyasabwe amashuri amwe yarabyujujwe mu gihe andi ari mu nzira zo kuzuza ibyo yasabwe.

Minisitiri Mutimura ati: “ Amashuri yose yahagaritswe azakomeza ibikorwa byayo kuwa Mbere. Icyemezo kije nyuma y’igenzura ridasanzwe mu turere dutandukanye mu cyumweru gishize ryagaragaje ko hari ibyakozwe mu kuzuza ibisabwa ,”

Minisiteri y’uburezi ihagarika ibi bigo by’amashuri yisumbuye yavugaga ko bitujuje ibiteganywa n’imirongo ya guverinoma ku bintu by’ingenzi nk’ibyo kurya, isuku, urumuri no kumenya niba abanyeshuri babasha kubona ibikoresho by’ingenzi nka mudasobwa. Amashuri amwe akaba yaranashinjwe kubika za mudasobwa mu bubiko aho kuziha abanyeshuri ngo bazikoreshe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *