WhatsApp_Image_2025-08-28_at_15.47.23_0c6160be

Ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano byasabwe kongera ubunyamwuga

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), bagiranye inama n’abayobozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano hagamijwe kurebera hamwe uko bakomeza kuzuza inshingano zabo kinyamwuga no gukorera mu mucyo.

Iyi nama yibanze ku kongera imbaraga mu kwimakaza imikorere inoze, kugendera ku rwego igihugu kigezeho mu bijyanye n’umurimo, no kunoza serivisi zitangirwa mu rwego rw’abashinzwe umutekano bikorera.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo; Gaspard Musonera yasabye ibi bigo gukora igenzura rihoraho ry’imikorere yabyo, kugira ngo barebe niba ibyo bakora bijyana n’ibipimo by’umurimo usobanutse kandi utanga umusaruro.

csm WhatsApp Image 2025 08 28 at 15.48.07 1c431832 b3ec7a3639

Yabibukije kandi ibisabwa bya ngombwa birimo gukoresha abakozi bahuguwe, gutanga amasezerano y’akazi yanditse, kwishyura abakozi binyuze kuri konti zabo muri banki, gutanga umusanzu w’ubwiteganyirize, kubaha ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kugenzura amasaha y’akazi, ibiruhuko, ibikoresho by’akazi n’ibindi.

Yashimangiye  ko ari ingenzi kugira ngo uburenganzira bw’umukozi burindwe kandi serivisi zitangwe kinyamwuga.

Yagize ati: “Tubaha icyizere kugira ngo mwuzuze neza inshingano mufite. Umutekano ni urwego rwihariye kandi rugomba kwitabwaho, bityo mukwiye kuwufata nk’inshingano ikomeye kandi mukawitangira.”

csm WhatsApp Image 2025 08 28 at 15.47.22 51027bef 2993aab831

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’ ibikorwaremezo n’ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano (ISPSP), Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yasabye abayobozi b’ibigo kumenya neza uburemere bw’inshingano bifite mu gucunga umutekano.

CP Kabera yagize ati “Mukwiriye gusobanukirwa uburemere bw’inshingano mufite. Kwisanisha n’aho u Rwanda rugeze bizabafasha kubona no kuziba icyuho gihari kugira ngo mwuzuze neza ibisabwa.”

CP Kabera yakomeje avuga ko ibigo bigomba guha ubufasha bwose bukenewe abakozi babyo agira ati: “Iyo ubu bufasha bubuze, bigaragarira mu mikorere yabo no muri serivisi batanga.”

csm WhatsApp Image 2025 08 28 at 15.47.55 e0377b0b b54b8816f1

Perezida w’Ihuriro ry’Ibigo byigenga bitanga Serivisi z’Umutekano, Alexis Buterere, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufasha n’inama ikomeje kubaha zo kubayobora, anemeza ko ahabonetse ibitagenda neza bigiye gukosorwa.

Kuri ubu mu Rwanda habarizwa ibigo by’abikorera 16 na Koperative 75 bitanga serivisi zo gucunga umutekano bikoresha abakozi 29,830.

csm WhatsApp Image 2025 08 28 at 15.47.21 615e03e2 cc7cba0d43

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *