Ibihano bikakaye kuri ba ‘General’ 24 bamenyesheje Perezida Macron ko bashobora kumuhirika ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, François Lecointre aherutse gutangaza ko abasirikare 24 bafite amapeti ya ‘Generals’ bazahabwa ibihano bikakaye bazira ibaruwa ifunguye basinyeho bamenyesha Perezida Emmanuel Macron ko bashobora kumuhirika ku butegetsi.

Aba basirikare ni abahoze mu ngabo z’igihugu bari mu kiruhuko cy’izabukuru bakaba ari nabo bagize igitekerezo cyo kwandikira Perezida Macron, tariki ya 14 Mata 2021, barangajwe imbere na Gen. Jean-Pierre Fabre-Bernadac wigeze kuba umuyobozi ukomeye muri jandarumeri.

Muri iyi baruwa, bashinjaga Perezida Macron guceceka, ntagire icyo akora ku rugomo rukorwa n’abegamiye ku idini ya Isilamu, bica bakanakomeretsa abo badahuje imyemerere.

Bavuze kandi ko Leta ya Perezida Macron ntacyo yigeze ikora ku bashinzwe umutekano bahohoteye abigaragambyaga bambaye udukote tw’umuhondo bahawe izina rya ‘gilets jaunes’ bigaragambirizaga uru rugomo.

Aba basirikare basabye uyu Mukuru w’Igihugu gukemura ibi bibazo, bitaba ibyo bakazamwambura ubutegetsi, bakiyoborera igihugu ubwabo.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ingabo w’iki gihugu, Florence Perly yamaganye iyi baruwa, avuga ko hari abanyapolitiki bayihishe inyuma barimo ‘umuhezanguni’ Marine Le Pen urwanya ubutegetsi buriho, anasobanura ko mu gihe cyo aba basirikare bifuza bakigeraho, byasiga icyasha urwego rwa demukarasi igihugu kiriho.

Nk’uko RFI yabitangaje, nyuma y’ubutumwa bwa Florence Perly, Gen. Lecointre tariki ya 28 Mata 2021 yatangaje ko aba ba ‘General’ bose basinye kuri iyi baruwa, bagomba kugezwa imbere y’inama nkuru y’igisirikare cy’igihugu.

Gen. Lecointre yatangarije Le Parisien ko n’ubwo aba basirikare bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bidakuraho ko Minisiteri y’Ingabo itabitabaza igihe cyose ibakeneye ngo batange umusanzu mu gisirikare.

Yavuze ko mu gihe bahawe ikiruhuko cy’izabukuru, baba bari mu rwego rw’Inkeragutabara; na zo zikaba zifite inshingano zo kujya kure ya politiki, ntizigire uruhande na rumwe zibogamiramo.

Gen. Lecointre yatangaje ko inama y’igisirikare izahita yambura aba ba ‘general’ impeta zose z’igisirikare zirimo n’amapeti, ntibongere kubarwa nk’abasirikare.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *