Ku wa 13 Ugushyingo 2012, nibwo Leta zunze ubunwe za Amerika zasohoye itangazo, bavuga ko Sultani Makenga wari umuyobozi wa M23 agomba gufatirwa ibihano hashingiwe ku ngingo y’13413 ikubiyemo kureba abantu bose bagira uruhare mu makimbirane abera muri RD Congo.

Ibyaha Gen Sultani Makenga ashinjwa
– Ashinjwa kwinjiza abana bato mu gisirikare mu ntambara yarwanaga muri RDC
– Ashinjwa kwinjiza no gukwirakwiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko
– Ashinjwa ubukangurambaga bugamije kwibasira abaturage b’abasivili
-Kwica no gufata abagore ku ngufu dore ko hagiye hagaragazwa ibyobo ahahoze ibirindiro bya M23 byahambwemo abantu
Mu gihe bitangazwa ko Nyuma yo gutsindwa kwa M23 abari abarwanyi babo bahise bahungira mu Rwanda na Uganda, ibi bihano Makenga yafatiwe biracyamuriho, ku buryo isaha ku isaha yabiryozwa dore ko nyuma yo gutsindwa atongeye kuvuga cyangwa ngo yigaragaze.
Amerika yatangaje ko ifatiye ibihano Makenga ndetse inatanga umwirondoro n’amazina akoresha, “bati yavukiye muri Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 25 Ukuboza 1973, amazina akoresha harimo Makenga Sultani, Makenga Colonel Sultani, na Makenga Emmanuel Sultani”.
Uretse ibi bihano USA yafatiye Sultani Makenga, na ONU yamufatiye ibihano bimubuza kwidegembya no gutembera hirya no hino ku Isi mu bihugu bitandukanye, imushinja kuba nyirabayazana w’imvururu n’ubwicanyi mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Ku wa 30 Ukwakira 2012, inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi yafatiye ibihano abandi abasirikare 2 bakuru ba M23 cyane cyane kubera kuregwa kwica abana bato babaga bashaka gutoroka igisirikare cya M23.
Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi ikaba yarafatiye ibihano byo kubuza gutembera no gufatira imitungo ya Baudouin Ngaruye na Innocent Kaina, bari abasirikare bakomeye ba muri M23.
Baudouin Ngaruye ufatwa nk’aho ariwe wari wungirije Sultani Makenga aregwa n’inama y’umuryango w’abibumbye ishizwe amahoro ku isi kuba yaragize uruhare mu bikorwa by’iyica rubozo n’ubwicanyi byakorewe abashakaga gutoroka igisirikare cya M23.
Innocent Kaina we ashinjwa kugira uruhare mu ishyirwa mu gisirikare cya M23 n’itozwa ry’abana bagera ku 150 akaba yaranagize uruhare mu iyicwa ry’abana b’abahungu babaga bashatse gutoroka.
Ese Makenga azahabwa Leta ya Congo
Mu Ugushyingo 2013, ubwo hari hashize iminsi 2 bitangajwe ko Makenga yishyize mu maboko ya Uganda, ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangaje ko butazigera bumushyikiriza Leta ya Kabila.
Col Paddy Ankunda, Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’igihugu muri Uganda, yavuze ko idashobora gutanga Makenga, ko hategerejwe ikizava mu biganiro bihuza leta ya Congo n’uyu mutwe byaberega muri Uganda.
Imyanzuro y’ibyo biganiro, Leta ya Congo yagiye iha imbabazi bamwe mu basirikare ba M23 ariko ivuga ko Makenga n’abandi bayobozi batahabwa imbabazi kubera ibihano bafatiwe, kugeza magingo aya ibihano byabo bikaba bigishyinguye mu bubati bw’amahanga, we akaba akiri mu maboko ya Uganda.
Abahoze ari inyeshyamba za M23, bamaze imyaka itatu ari impunzi, bamwe bahungiye mu Rwanda, abandi muri Uganda, abahungiye muri Uganda ni igice cyahoze kiyobowe na Col. Sultani Makenga waje gusubiranamo n’igice cya Col .Baudouin Ngaruye na bagenzi be barimo Paster Jean Marie Runiga bahoze mugice cya Gen. Bosco Ntaganda banze kuyoborwa na Makenga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
Â
Â


