Ibihugu by’ibihangange ku isi, iyo byirata ubutwari ahanini biba bigaragaza imbaraga bifite byigereranyije n’ibindi rimwe na rimwe bifata nka bikeba byabyo.
Ikinyamakuru yorkfeed.com, cyakoze urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere ku isi bifite ibitwaro bya kirimbuzi bimwe muri byo bishobora guhindura isi umuyonga mu gihe gito.
10.Iran

Igihugu cya Iran kiza kuri uru rutonde, ni kimwe mu bihugu by’Abarabu gitinywa kandi kizwiho imbaraga, nubwo ingano y’ibitwaro iki gihugu gifite itazwi, ariko ni kimwe mu bitavogerwa kandi bihora byirindiye umutekano bitewe n’intambara gihoramo.
9.Koreya ya Ruguru
Iki gihugu ni kimwe mu bihorana ubwirinzi budasanzwe, haba mu kirere, mu mazi ndetse no ku butaka, kikaba gihora gicunga umutekano wacyo mu buryo ubwo ari bwo bwose by’umwihariko kifashishije ikoranabuhanga rihambaye.

Uretse kuba kivugwaho kugira ibitwaro bya kirimbuzo, perezida wacyo aherutse gutangaza ko ibitwaro bafite harimo ibyasenya Amerika mu gihe gito, ibitwaro bya kirimbuzi kirabicura kandi kiranabyemera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gucura ibitwaro bya kirimbuzi kwa Koreya ya Ruguru, ahanini ibikora kubera urwicyekwe ihorana rw’uko yagabwaho ibitero n’iy’Epfo ifite ubucuti na Amerika bikaba byayiviraho inda imwe bikayisenya.
8.Israel:

Kuva na kera na kare, kubera amakimbirana yabayeho hagati ya Israel na Palestine, n’ubu rukaba rugishyiditse, iki gihugu kizwi mu bifite intwaro za kirimbuzi, ku buryo gihora kirinze umwanzi, nta saha yo gusinzira kuko gihora kiteguye ko ibihugu by’Abarabu byagisiba ku ikarita y’isi,abaturage b’iki gihugu baza mu ba mbere ku isi b’abanyabwenge ndetse banafite ubuhanga muri ubu bucuzi bw’ibitwaro.
7.Ubuhinde
Iki gihugu kiza ku rutonde rw’ibihugu bifite igisirikare gikomeye ku isi, ndetse kinagira umubare w’abasirikare benshi.

Ubuhinde iteka ryose buhora bwikanga ibitero byo muri Pakistan, igihugu gikeba cyabwo kandi bituranye. Gishyirwa ku rutonde rw’ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi, ngo kuko kubicura cyabitangiye cyera ahagana mu 1960, kikaba gifite ibitwaro bya kirimbuzi bigera kuri 60.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
6.Ubufaransa
Ubufaransa ni igihugu isaha ku isaha gihora kiteguye ibitero by’imbere cyangwa se byaturuka hanze yacyo cy’ibyihebe, ni nayo mpamvu gihora kiteguye, ubwirinzi bwacyo bugahoraho.

Nta mubare uzwi w’intwaro za kirimbuzi u Bufaransa bufite, ariko buza ku rutonde rw’ibihugu bifite imbaraga ku isi, bukagira n’igisirikare gikomeye.
5:Ubwongereza
Bitangazwa ko ubwongereza bufite intwaro za kirimbuzi zigera kuri 500, bwakoze igerageza ryabyo rigera kuri 50 rigakunda, mu 1956 nibwo iki gihugu cyagerageje bwa mbere intwaro yacyo ya kirimbuzi ya mbere.

Ubwongereza ni kimwe mu bihugu bifite igisirikare gikomeye ku isi, kikaba igihugu kihora kiteguye kugabwaho ibitero by’iterabwoba.
4.Pakistan
Nk’uko byatangajwe haruguru, Ubuhinde na Pakistan ni ibihugu 2 bihora birebana ay’ingwe, kimwe gihora kineka ikindi, uko kimwe gikoze agashya n’ikindi kiragahimba, byombi bikaba bifite ibitwaro bya kirimbuzi.

Ahagana mu mwaka wa 1971-1977 ku buyobozi bwa Zulfikar Ali Bhutto wabaye Perezida na Minisitiri w’Intebe, iki gihugu nibwo cyatangiye gucura intwaro za kirimbuzi. Pakistan ni kimwe mu bihugu by’abarabu, byihagazeho, bifite igisirikare gikomeye kandi gitinyitse mu ruhando mpuzamahanga.
3.Ubushinwa:
Intwaro za kirimbuzi u Bushinwa bufite ntizizwi,iki gihugu kiza mu bya mbere bikize, kinaza mu bya mbere bifite igisirikare gikomeye ku isi, ndetse kikanaza mu bya mbere bifite abaturage benshi cyane.

Bitangazwa ko iki gihugu cyaba gifite ibitwaro karundura birenga 300, ntigikunda kwivanga mu ntambara cyangwa mu matiku y’ibihugu, ahubwo kikarushaho gukataza mu iterambere ari ko kirushaho kwagura amasoko mu ruhando mpuzamahanga.
2.Amerika:
Amerika iza ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde mu kugira ibitwaro bya kirimbuzi, ikaza no ku mwanya wa mbere mu kugira igisirikare gikomeye ku isi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amerika ifite uburyo bwinshi bw’ubwirinzi, uburyo yayobya ibisasu bya kirimbuzi byoherejwe ku butaka bwayo, cyangwa kuba yabipfubiriza mu kirere.
Amerika ifite ibisasu bya kirimbuzi ishobora kurasa bigaca munsi y’inyanja ( SLBM ) n’ibindi byo mu kirere bifite ubushobozi bwo kuba byakwambukiranya imigabane ( ICBM ). Mu 1945 nibwo Amerika yarashe ibitwaro byayo bibiri i Roshima na Nagasaki,n’ubu ingaruka zabyo zikaba zikivugwa.
1.Uburusiya
Uburusiya ni igihugu cy’igihangange ku isi, gihora mu ntambara mpuzamahanga kandi kikanagira igisirikare gikomeye kiza ku mwanya wa kabiri nyuma y’icya USA.

Mu kugaragaza ubuhangange bwacyo, ngo u Burusiya bwacuze ibisasu bya kirimbuzi byinshi cyane bibarirwa mu bihumbi, iki gihugu kandi kiza mu bya mbere bikora bikanagurisha intwaro mu bindi bihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


