Kuvuga ko igihugu utapfa kukigabaho igitero uko wiboneye, bijyana n’ibintu byinshi, gusa iby’ibanze muri ibyo ni ingufu za gisirikare gifite, imiterere yacyo ndetse n’ingufu gifite mu bubanyi n’amahanga ku buryo gitewe cyatabarwa.
Izi ngingo ni zo urubuga news.phxfeeds rusanzwe rukora intonde zitandukanye rwifashishije rukora urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere ku Isi bigoranye ko wagabaho igitero ngo bikorohere, ahanini bitewe n’imiterere yabyo.
10. U Busuwisi
U Busuwisi bufite ibintu bibiri by’ingenzi bituma buba igihugu utapfa kugabaho igitero. Icya mbere ni uko bwabashije kurokoka intambara zombi z’Isi nta gitero na kimwe bugabweho, hanyuma kutagira uruhande bubogamiraho mu bice bibiri byari bihanganye bikaba ari byo byabufashije cyane.
Indi ngingo ni uko buri muturage w’u Busuwisi aba afite ubumenyi bw’ibanze mu bya gisirikare, ku buryo n’ubwo iki gihugu kidafite abasirikare benshi, kubona abakirwanirira mu gihe cyatewe ni ibintu byoroshye cyane.
Undi mwihariko kuri iki gihugu ni uko uwagitera wese yagabwaho ibitero n’amahanga, bijyanye n’uko nta gihugu na kimwe ku Isi kidafite inyungu ku butaka bw’u Busuwisi kubera ibigo n’imiryango mpuzamahanga ihafite ibyicaro.
9. Koreya ya Ruguru
Igihugu cya Koreya ya Ruguru abenshi bagifata nk’ikinyantege nke kubera ko nta bukungu buhambaye gifite, gusa uwakigabaho igitero wese ntibyamworohera kubera ingufu gishyira mu gisirikare cyacyo.
Koreya ya Ruguru ifite umushinga muremure wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi, ibirenze ibyo ikaba iri mu bihugu bifite ingabo nyinshi ku Isi kuko ifite izibarirwa muri 1,200,000.
8. Iran
Igihugu cya Iran gifite abasirikare babarirwa muri 500,000, na cyo kikaba kiri mu bihugu bifite benshi ku Isi. Ikindi iki gihugu gikikijwe n’imisozi myinshi y’ubutayu, ku buryo kugitera unyuze ku butaka bitapfa kugukundira.
Inzira yoroshye yo gutera Iran ni iyo mu kirere, gusa ibitero by’indege na byo babitekerejeho kuko uwabigerageza yaraswaho za misile zitabarika.
7. U Buyapani
Iki gihugu mu busanzwe kigizwe n’ibirwa, gusa kiri mu bimaze igihe kirekire bizwiho kugira igisirikare gikomeye. Kuba u Buyapani buri hagati mu nyanja, bisobanuye ko kubutera ari ukwifashisha indege cyangwa amato y’intambara, gusa izo nzira cyazitekerejeho kera. Ikindi kuba u Buyapani buri mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bishobora amafaranga menshi mu gisirikare, bisobanuye akaga kenshi wahura na ko ugerageje kubutera.
6. U Bwongereza
Kimwe n’u Buyapani, ibihugu bigize ubwami bw’Abongereza na byo biri mu kirwa, ku buryo kubigabaho igitero unyuze iy’ubutaka bitakunda.
Bisobanuye ko kugaba igitero mu Bwongereza ari ukwifashisha indege cyangwa ubwato, gusa ni ibintu bashyizemo ingufu cyane ku buryo bitakorohera.
U Bwongereza bufite abasirikare barenga miliyoni imwe, ibirenze ibyo bukaba kimwe mu bihugu bikoresha ikoranabuhanga mu bya gisirikare ku buryo utegura kujya kubatera bamaze kukubona.
5. Australia
Australia ikikijwe n’amazi. Icya kabiri, iherereye mu majyepfo y’Isi, ku buryo aho waba uturutse hose, uba uri kure y’iwawe. Bisobanuye ko gushyikiriza abasirikare bawe ibikoresho bishobora kuba ikibazo gikomeye.
Ikindi, 98% by’abatuye Australia baba mu turere two ku nkombe, ibisobanuye ko iki gihugu ari kimwe mu bifite inkombe zirinzwe cyane ku Isi. Muri Australia hanaba ibitagangurirwa n’inzoka zifite ubumara bwinshi na byo bishobora kukuzonga ubagabyeho igitero.
4. Canada
Igihugu cya Canada kiri hagati y’inyanja eshatu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bisobanuye ko inzira yoroshye yo gutera Canada ari ukunyura muri Amerika. Ibi birasaba kuba ushyigikiwe n’iyo Amerika, ibitari ibyo ukaba ugomba kubanza wahangana n’Amerika kugira ngo ugere muri Canada.
3. U Bushinwa
U Bushinwa buza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu gushora amafaranga menshi mu gisirikare. Ikindi buza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu bifite abasirikare benshi, kuko bufite ababarirwa muri 2,300,000 n’inkeragutabara zingana zityo. Izi ni ingingo ebyiri zisobanura buryo ki gutera u Bushinwa ari icyemezo kigoye.
2. U Burusiya
Iki gihugu gifite amateka yihariye mu by’intambara. Uretse kuba ari kinini kuruta ibindi ku Isi, mu ntambara ebyiri z’Isi cyagabweho ibitero bitabarika na Benito Mussolini cyo kimwe na Adolf Hitler, gusa nta n’umwe muri bo wigeze agitsinda, ahanini kubera ubukonje n’urubura.
U Burusiya buza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu bifite ibisirikare bikomeye, yemwe abenshi bakaba banagishyira imbere ku Isi mu kugira intwaro ziremereye.
1. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikangata zivuga ko nta muntu n’umwe ku Isi ushobora kuzigabaho ibitero, ibishimangirwa na filimi nyinshi za Hollywood.
Ingingo zishimangira ibi harimo kuba iki gihugu kiza ku mwanya wa mbere ku Isi mu gushora ibifaranga by’umurengera mu gisirikare.
Iki gihugu kandi gifite abaturage b’abarakare bifitiye intwaro ku giti cyabo, ku buryo utsinze igisirikare ugomba kwitegura urundi rugamba rwo guhangana n’umusivili.
Ikindi ni uko Leta zunze ubumwe z’Amerika zifite ibirindiro by’ingabo hirya no hino ku Isi zishobora kwiyambazwa.
Uretse kuba iki ari cyo gihugu cya mbere ku Isi gikoresha ikoranabuhanga mu gisirikare, bivugwa ko kinafite misile za kirimbuzi 4,000 zakuzonga ugerageje guhangana na cyo.
Icyitonderwa:Uru rutonde si ihame cyane kuko bishoboka ko hari ibihugu bitajemo kandi byakabaye bizamo, cyangwa se ibirimo byaje mu myanya itari yo. Byaterwa na politiki z’ibihugu nko guhishura amabanga ya gisirikare n’izindi mbaraga, cyangwa se uko umusomyi abyumva.

16 Responses
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera ngo bikugwe amahoro
Ibi ni ukwibeshya cyane.Kuba Ubwongereza,Japan,Australia ari “Ibirwa” (islands),ntibisobanura ko bitatsindwa.Ubu hasigaye harwana Technology na Missiles.Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 .Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

Ubwose urwo rutonde rutarimo Ubufaransa nirwo???
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera ngo bikugwe amahoro
Ubwose urwo rutonde rutarimo Ubufaransa nirwo???
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera ngo bikugwe amahoro
Wibagiwemo, Rwanda na islael
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera ngo bikugwe amahoro
Wibagiwemo, Rwanda na islael
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera ngo bikugwe amahoro
wibagiwe israel bro
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera ngo bikugwe amahoro
wibagiwe israel bro
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera cyenyege
Israel mwayibagiwe gusa nurwo rutonde mwagerageje rwose
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera cyenyege
Israel mwayibagiwe gusa nurwo rutonde mwagerageje rwose
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera cyenyege
Ko mwibagiwe uRwanda? You

Ibi sibyo, aha muratubeshya. Uru rotonde sirwo, uretse ibihugu 3 byambere gusa(US, Russia and China), ibindi sibyo. Ubuhinde, Pakistan, France and England nibyo bikurikira,kuko aribyo bitunze intwaro zubumara kongeraho ( North Korea, Israel na iran) Turkey na Egypt nazo hafi aho