Ibihugu 6 by’Abarabu bitasoreshaga umusoro ku nyungu bigiye gutangira kuwusoresha

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bitandatu by’Abarabu byo mu kigobe bitajjyaga byaka abaturage babyo umusoro ku nyungu bigiye gutangira kubasoresha.

Akanama k’ubufatanye bw’ibi bihugu (The Gulf Cooperation Council) rihuje Arabia saoudite, Kuwait, Bahrain, Oman, Qatar n’Ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu (UAE), byemeranyije gutangiza gusoresha umusoro ku nyungu bitewe n’ibibazo by’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’amafaranga ari kugenda mu bya gisirikare muri iki gihe.

Ikinyamakuru The Times kivuga ko igihugu cya Arabia saoudite cyasubiranye za miliyari z’amadolari yagombaga gushorwa mu mishinga hanze y’igihugu mu rwego rwo kugerageza kugabanya icyuho mu ngengo y’imari. Iki gihugu kandi ngo cyatakaje amafaranga menshi gishyigikira ingabo za guverinoma ya Syria, ndetse kinatakaza andi menshi mu kurwanya inyeshyamba zishyigikiwe na Iran mu gihugu cya Yemen.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyutseho hafi 40% muri iki cyumweru gishize, nacyo kiri mu byatumye hatekerezwa gusoresha kugirango ibihugu byavuzwe bibone amafaranga aho gukomeza kwiringira amafaranga ava muri peteroli na gaz.

Aka kanama k’ubufatanye k’ibi bihugu katangaje ko uyu musoro ku nyungu uzakwa mu myaka 3 iri imbere, ariko ko ibijyanye n’ubuzima, uburezi, serivisi z’imibereho myiza n’ubwoko 94 bw’ibyo kurya, byo bizasonerwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *