Ishyirahamwe rya Henley Passport Index buri mezi atatu rishyira hanze urutonde rw’ibihugu byo muri Afurika bifite pasiporo (passport) zifite imbaraga. Kugira imbaraga kwa pasiporo bivuze ubushobozi bwayo bwo kukugeza mu bihugu byinshi, utiriwe usaba viza. BWIZA yifashishije BBC Pidgn yahisemo kubagezaho ibihugu biza imbere muri Afurika mu gutanga pasiporo zifite ubushobozi bwo hejuru ku ngingo twavuze haruguru. Seychelles: Iki gihugu ni icya mbere muri Afurika mu kugira pasiporo ituma uyifite ajya mu bihugu bigera ku 151 nta viza yatse. Ibirwa bya Maurice Pasiporo y’ibirwa bya Maurice ifasha uyitunze kugera mu bihugu 142 nta viza yatse. Afurika y’Epfo Ufite pasiporo ya Afurika y’Epfo abasha kujya mu bihugu 101 nta viza asabye. Botswana Ufite pasiporo ya Botswana agera mu bihugu 85 nta viza yatse. Ibindi bihugu bifite izipfa gukanyakanya harimo: Namibia, Lesotho, Eswatini na Malawi. Pasiporo z’ibi bihugu zijya kwegera itangwa na Botswana. Nanone kandi hafi yabyo harimo Pasiporo ya Ghana ifasha uyifite kugenda mu bihugu 65 nta viza yasabye. Iya Nigeria ni ibihugu 46 na Cameroon ifite 49 nk’uko Henley Index ibitangaza.

4 Responses
Ibihugu bifite pasiporo zifite ingufu muri Afurika mu 2021
Ni mukosore !
Passport y’u Rwanda, kuva muri January 15, 2021 yemerewe kujya mu bihugu 60 nta Visa isabwe, cyangwa se Visa itangiwe ku mupaka cyangwa Airport ! Muri ibyo bihugu 60, vuba aha haziyongeramo Israel !
Niba mushaka amakuru bijyanye, reba hano:
https://www.passportindex.org/passport/rwanda/

Covid19 ban
Ibihugu bifite pasiporo zifite ingufu muri Afurika mu 2021
Covid19 ban