Ubusabe bw’u Burundi bwo kwinjira mu muryango wa SADC bwanzwe n’ibihugu bigize uyu muryango ugamije guteza imbere ubukungu uhuje ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo. Umuhanga mu by’ubukungu akaba avuga ko u Burundi buhombye amahirwe yari kubufasha kwikura mu bibazo byinshi burimo muri iki gihe. ni mu gihe igihugu cya Comores cyo cyemerwe kwinjira muri uyu muryango.
Iyi nkuru iravuga ko u Burundi butujuje ibisabwa kugirango bube umunyamuryango wa SADEC. Inama ya 37 ya SADC iherutse guteranira i Pretoria kuva kuwa 19-20 Kanama 2017, ikaba ari yo yasuzumye ubusabe bw’u Burundi bwo kwinjizwa muri uyu muryango.
Umuhanga mu by’ubukungu w’Umurundi, Faustin Ndikumana, aremeza ko u Burundi butanizewe kandi ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigenderwaho mu kwinjizwa mu muryango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Faustin Ndikumana ukuriye ishyirahamwe PARCEM avuga ko, iyo igihugu kiri mu bibazo, ambasaderi wacyo w’ingenzi aba ari perezida wacyo. Perezida akaba aba agomba ubwe kugira uruhare abinyujije muri dipolomasi, agategura ingendo akajya kumvisha bagenzi be. Iki rero ngo akaba ari ikibazo gikomeye ku Burundi mu gihe perezida wabwo nta ngendo agikora ngo ajye kuganira na bagenzi be.
Faustin Ndikumana kandi yagaragaje ibigenderwaho mu kwinjiza igihugu mu muryango:
Politiki ihamye, inzego zihamye, n’inzego zemewe
Igihugu cy’u Burundi kiri mu bibazo, kiracyabarirwa mu bihugu bifite intege nkeya mu bya politiki
Ubukungu bw’igihugu gishaka kwinjira mu muryango. Umusaruro mbumbe ungana ute?
Igihugu cy’u Burundi gifite umusaruro mbumbe uri hasi cyane ubarirwa muri miliyari 3 z’amadolari. Ngo unagereranyije uyu musaruro n’uw’ibindi bihugu bihuriye muri EAC, ngo ni nk’igitonyanga mu nyanja nk’uko Ndikumana akomeza yemeza.
Usibye kutuzuza ibisabwa by’ingenzi, Faustin Ndikumana anahuza uku kwangirwa kw’u Burundi kwinjira muri SADC n’isesengura riherutse rya COMESA ryagaragaje ko u Burundi budafite ubushobozi bwo kwakira inama yayo bwari bwasabye kwakira. Ndikumana akavuga ko ibuhugu byinshi bigize SADC binabarizwa no muri COMESA bikaba bisangira amakuru.

Kwangirwa kwinjirwa muri uyu muryango rero ngo birabuza u Burundi amahirwe yo kugira aho byohereza cyangwa bitumiza ibicuruzwa bibworoheye, ndetse ntibunungukire mu mishinga ihuriweho n’ibihugu bigize umuryango yari kuzarufasha gukemura nk’ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi gifite.
Iyi ni inshuro ya kabiri ubusabe bw’u Burundi bwo kwinjizwa muri SADC butewe utwatsi, aho ku nshuro ya mbere hari muri Gashyantare. Inama ya 37 ya SADC ikaba yaranzuye ko hagiye koherezwa mu Burundi itsinda rigiye kongera kugenzura ko bwujuje ibisabwa, ubusabe bwabwo buzongere kwigwaho mu mwaka utaha wa 2018.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


