Ibihugu bitatu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi biracyafite umwenda rusange uri hejuru ya 120% by’Umusaruro mbumbe wabyo (GDP), aho u Bugereki bufite umubare munini w’imyenda mu bihugu by’u Burayi ungana na 193.3% bya GDP, imbere y’u Butaliyani (150.8%) na Portugal (127.4%).
Ariko kandi muri ibi bihugu niho iterambere mu mwaka wa 2021 rigaragara cyane, umwenda wa leta mu gihembwe cya mbere cya 2021 wari:
• 209.3% kuri Athènes (munsi ya 16% hagati y’igihembwe cya 1 n’icya 4 cya 2021);
• 159.3% kuri Roma (munsi ya 8.5% hagati y’igihembwe cya 1 n’icya 4 cya 2021);
• 138.9% kuri Lisbonne (munsi ya 11.5% hagati y’igihembwe cya 1 n’icya 4 cya 2021).
U Bufaransa nabwo buri hejuru y’ikigereranyo cya makumyabiri na karindwi (88.2%), umwenda ukaba ugera kuri 113.3% bya GDP nk’uko tubikesha Touteleurope.eu.
Ku rundi ruhande, Estonia ni (18.1%), Luxembourg (24.4%) na Bulgaria (25.1%) kuri ubu bifite umubare muto w’amadeni mu bihugu by’u Burayi.
Ugereranije n’igihembwe cya mbere cya 2021, umubare w’amadeni ya Leta ugereranyije n’Umusaruro mbumbe mu gihembwe cya kane cya 2021 wagabanutse mu bihugu byose bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, usibye Bulgaria, Romania na Slovakia. Ibi byagize ubwiyongere budakabije bw’umwenda rusange wabyo, wazamutse uva kuri 24.7 ugera kuri 25.1%, kuva kuri 47.4 ugera kuri 48.8% no kuva kuri 59.8 ugera kuri 63.1%.


