1000w_q95-2.jpg

Ibihugu byo muri Afurika birimo ibirindiro by’Igisirikare cya Amerika

Sangiza iyi nkuru

Afurika hafi ya yose yagiye igira uburyo bwo gufatanya n’ingabo z’ibihugu by’amahanga nk’u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, Portugal, Espagne, n’u Butaliyani. Ariko ikirenze ibyo ni uko Ingabo zivuye mu bisirikare bikomeye ku Isi zanashinze ibirindiro byazo ku mugabane .

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ingabo ziteye imbere ku Isi kandi zifite ibikoresho bihambaye, ni kimwe mu bihugu byashinze ibirindiro bya gisirikare muri Afurika tugiye kurebera hamwe nk’uko tubikesha Pulse.com.

Djibouti (Camp Lemonier):

1000w_q95-2.jpg

Mu gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba cya Djibouti hari ibirindiro by’ingabo za Amerika byashinzwe bwa mbere nk’ibirindiro by’ingabo z’u Bufaransa z’abanyamahanga (Légion étrangère française). Ibi birindiro nyuma Djibouti yaje kubikodesha Amerika mu 2002. Muri Gicurasi 2014, Perezida wa Amerika, Obama na Perezida wa Djibouti, Guelleh bashyize umukono ku masezerano y’inyongera y’imyaka 20 y’ubukode kuri miliyoni 63 z’amadolari ku mwaka. Kuva icyo gihe aho hantu habaye ibirindiro byo muri Afurika mu ntambara yo kurwanya iterabwoba.

Kenya (Manda Bay):

kenya_manda_bay_.jpg

Ibi birindiro biri muri Kenya byakoreshejwe n’ingabo za Amerika nk’ibirindiro by’ibikorwa mu myaka myinshi. Mu 2006, iki kigo cyahindutse ikibuga cy’indege hongerwa abakozi, indege, n’ibikorwa. Nk’uko Amerika ikomeza ivuga, iki kigo cyashyizweho kugira ngo gihugure abafatanyabikorwa bo muri Afurika, kifashishwe mu gutabara aho bibaye ngombwa, no mu kurengera inyungu za Amerika. Ku ya 5 Mutarama 2020, abarwanyi ba al-Shabab bagera kuri 30 na 40 bagabye igitero kuri ibi birindiro hapfa Abanyamerika batatu, abayobozi b’Amerika, abaturage batatu, ndetse n’indege esheshatu za Amerika zirasenywa.

Niger (Air Base 101, Niamey, na Air Base 201, Agaedez):

190212-f-f3652-1001.jpg

Ibyo birindiro byombi biherereye mu gihugu cya Niger giherereye muri Afurika y’uburengerazuba. Ibirindiro byombi bikoreshwa n’igisirikare cya Amerika nk’ibirindiro bya drone. Ingabo za Amerika zahawe hano inshingano zo gusangira amakuru y’ubutasi, kugenzura, no gutata (ISR) n’ibihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa ndetse no guhugura imitwe y’ingabo zaho kurwanya iterabwoba ku butaka. Kuba ingabo ziri muri Niger nk’uko Amerika ibivuga, byafashije guhagarika ibikorwa by’iterabwoba muri kariya karere.

Misiri (MFO South Camp):

misiri_mfo_south_camp.jpg

Multinational Force & Observers (MFO) ni ingabo mpuzamahanga zishinzwe kubungabunga amahoro n’uburorerezi zifite ibirindiro mu gace ka Sinai ka Misiri. Iri tsinda ryashinzwe kugira ngo amasezerano y’amahoro yo mu 1979 hagati ya Israel na Misiri yubahirizwe. Igisirikare cya Amerika kandi kiyobora ishami ry’ubushakashatsi mu buvuzi riri mu mazi i Cairo rizwi ku izina rya Namru. Ibi birindiro bikoreshwa mu gukora ubushakashatsi ku ndwara zandura no kuzikumira.

Cameroun (Contingency Location Garoua):

cameroun_contingency_location_garoua.jpg

Iki ni ikindi kigo cya gisirikare cya Amerika cyashyizweho kugirango gifashe Afurika mu kurwanya umwanzi bahuriyeho. Ingabo za Amerika zoherejwe muri Cameroun, ziri mu butumwa bwo gufasha ingabo z’iki gihugu gufasha mu bikorwa byo kurwanya ubugizi bwa nabi bw’intagondwa mu karere.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ibihugu byo muri Afurika birimo ibirindiro by’Igisirikare cya Amerika
    Uku ni ko gutsindwa kwa mbere Afrika yagize

  2. Ibihugu byo muri Afurika birimo ibirindiro by’Igisirikare cya Amerika
    Uku ni ko gutsindwa kwa mbere Afrika yagize

  3. Ibihugu byo muri Afurika birimo ibirindiro by’Igisirikare cya Amerika
    Byari kuba byiza iyo tumenya n’icyo amasezerano Urwanda rufitanya na Amerika atugezaho mu bya gisirikari! ubwo Minisitiri Biruta yasinyaga ayo masezerano abantu benshi baketseko igihugu kigiye kuba icyicaro gikuru cy’ingabo za Amerika cyane cyane ko hari ahavugwa ko umunyamerika yinjira adasatswe kandi ko ashobora gukora ibyo yishakiye byose ku butaka bw’Urwanda ntakurikiranywe. Byaje kugenda bite? Bigeze he?

  4. Ibihugu byo muri Afurika birimo ibirindiro by’Igisirikare cya Amerika
    Byari kuba byiza iyo tumenya n’icyo amasezerano Urwanda rufitanya na Amerika atugezaho mu bya gisirikari! ubwo Minisitiri Biruta yasinyaga ayo masezerano abantu benshi baketseko igihugu kigiye kuba icyicaro gikuru cy’ingabo za Amerika cyane cyane ko hari ahavugwa ko umunyamerika yinjira adasatswe kandi ko ashobora gukora ibyo yishakiye byose ku butaka bw’Urwanda ntakurikiranywe. Byaje kugenda bite? Bigeze he?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *