Ibikomere byatewe na Jenoside birimo kugira ingaruka no ku batarayibayemo

Sangiza iyi nkuru

Ihungabana rikomoka kuri Jenoside yakorewe abatutsi ubu risigaye rigaragara ku batarahuye na yo mu buryo butaziguye, ibi bikaba bifatwa nk’ingaruka yo kubana n’abari mu Rwanda mu 1994 bakaba batarakira ibikomere yabasigiye.
Kuva mu mwaka wa 2011, gahunda yo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yashyizwe ku nzego z’ibanze, aho kuri izo nzego z’akagari n’imidugudu ari ho bita ku bagaragaje ibimenyetso by’ihungabana.
guhungabana
Kuri ubu ariko iri hungabana riragaragara no ku kindi cyiciro, abatarahuye imbonakubone na Jenoside abo barimo abana bavutse nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi n’abari mu mahanga icyo gihe nk’uko byemezwa na Jean Pierre Dusingizemungu, Umyobozi w’uburyango IBUKA.
Abahanga mu by’isanamitima basanga ibi bikomoka ku biganiro bumvana abo babana buri munsi n’ubutumwa butayunguruye bushobora kubatera ibindi bikomere nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa ARCT-Ruhuka, Umuryango wita by’umwiharuko ku by’isanamitima mu Rwanda.
Ibi ngo bisaba ko inzego zitandukanye zikorerahamwe mu kwita ku bagararaje ibimenyetso by’ihungabana cyane cyane mu bihe byo kwibuka.
Radio 10 ivuga ko Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenocide, CNLG, ari nayo ifite gutegura gahunda yo kwibuka mu nshingano zayo, igaragaza ko ubutumwa bwose butangwa mu ruhame buba bwagenzuwe cyane.
Kuva gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashyikirizwa inzego z’ibanze, abayobozi b’izi nzego ni bo bahuguriwe kwita ku bahuye n’ibibazo by’ihungabana.
Kugeza ubu ariko ubumenyi bwabo bukaba buciriritse kuko babifatanya n’izindi nshingano z’ubuyobozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *