Umukandida w’ishyaka RPF-Inkotanyi, Paul Kagame, yabwiye Abanyahuye ko ibikorwa by’iterambere basezeranye byakozwe n’ibindi bikaba biri mu nzira, asaba urubyiruko gukoresha neza amahirwe rufite, n’andi akazakomeza kuza ibyiza bigasanga ibindi. Ibi akaba yabitangaje mu bikorwa byo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Huye kuri uyu wa 16 Nyakanga nyuma yo kuva mu Karere ka Nyamagabe.
Mu Karere ka Huye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa RPF byabanjirijwe n’imbyino, indirimbo n’imivugo byose birata ibigwi by’umukandida wa RPF-Inkotanyi, Paul Kagame.

Muri aka karere ka Huye, umukandida wa RPF yakiriwe n’ibihumbi Magana by’abaturage baturutse muri aka karere baje kumugaragariza ko bamushyigikiye, baririmba indirimbo zirata ubutwari bwe ndetse n’ibindi byinshi amaze kugeza ku Banyarwanda.
Mu ijambo yagejeje kuri aba baturage, umukandida Paul Kagame yavuze ko aho guhitamo bake beza bahitamo benshi beza. Ati: “ Hagati ya bake beza na benshi beza, duhitamo benshi beza. Umugambi wacu ni umwe utuganisha muri Kanama .”
Yakomeje agira ati: “ Uyu munsi ni ukujya inama, tukishima kubyo tumaze gukora n’ibindi byinshi tugiye gukora. Ni njye namwe. Inzira turimo ni ukuyinoza, tugakora twikorera, ntawe dusiganya ”
Chairman wa RPF yakomeje avuga ko Abanyarwanda bagize amateka yo kubatanya ariko ubu bari kubaka amateka y’ubumwe ntawe uhejwe mu iterambere. Aha yagize ati: “ Kugendana twese ntawe dusize inyuma ni umuco wa FPR INKOTANYI .”

Umukandida Paul Kagame yaboneyeho gushimira abaturage bitabiriye uku kwiyamamaza ari benshi, no kuba barahisemo gushyigikira RPF, avuga ko niba Abanyarwanda bashaka kugera kure bakomeza guha umwanya buri wese agatanga umusanzu we.
Ati: “ Ibyo turimo gukora ni ibihindura politiki, tukagira ubumwe, tugatera imbere nk’abanyarwanda .” Yongeyeho ko Intego ya RPF ari iterambere, umutekano, n’ubumwe. “ Iki nicyo RPF bivuze ”.
Paul Kagame yakomeje avuga ko ibikorwa by’iterambere byasezeranyijwe Abanyarwanda byakozwe ndetse n’ibindi biri mu nzira. Ati: “ Ibikorwa by’iterambere twasezeranye byarakozwe n’ibindi biri mu nzira.” Rubyiruko mukoreshe amahirwe mufite neza, n’andi azakomeza kuza. Ibyiza bisanga ibindi .” Yongeyeho ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu n’ahazaza heza hacyo.
Yakomeje avuga ko yifuza ko amahirwe atangwa na politiki nziza ya RPF Inkotanyi yagera kuri buri Munyarwanda wese.
Dore uko byari byifashe mbere y’uko umukandida ahagera
Abanya Huye batangiye baririmba indirimbo zisingiza umukandida wabo Paul Kagame zivuga ibigwi nibyo yagezeho mu imyaka ishize ayobora u Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose wari uyoboye umuhango wo kwamamaza umukandida wa FPR-Inotanyi nawe akaba y ibukije abaturage ba Huye ko bubakiwe Stade na Gare y’icyerekezo, babonye amashanyarazi n’amazi babikesheje imiyoborere ya Perezida Kagame n’ibindi byinshi nabo rero ngo ntibakwiye kumutenguha kuko hari byinshi abahishiye.

Haririmbwe Indiririmbo ya Dancila : Ikibuguzo
” Bacangire bacangire, ubacangire mu nteba ,ubacangire mu Ngarama,uratsinze uratsinze ,abakuvuga ubusa ntibazakuza inyuma, mbese Kagame Paul ko tugiye kugutora uzarara useka ute? Kagame Paul akira intsinzi yawe kuko utirengagiza abakugana , Abanyarwanda turakwegamiye twese akira intsinzi yawe. ”
Biteguye kuzatora mu matora ateganyijwe muri Kanama
Uwitwa Bakundukize Venusite utuye mu Karere ka Huye yagize ati : “ Ndabashima UBURYO MUDAHWEMA KUTUGIRA INAMA,nize amashuri 8 ,nabujijwe uburenganzira bwo kwiga ariko niteje imbere mbibakesheje, muri 1989 nahereye ku ubihumbi 6000 bivuye mu umurima wanjye.
2001 ninjiye iyu ubucuruzi mfashwa na banki y’Abaturage, 2010 na banki yangujije 50,000,000 nkora uruganda rutonora umuceli rwa 90.000,000 nkomeza gutera imbere kubera kugirwa inama n’umuryango wa FPR-Inkotanyi, uruganda rumfasha gukemura ibibazo byanjye n’umuryango wanjye, ndashima Umukandida wa FPR-Inkotanyi kuko yatubumbatiye, “sinakwitaka ntashimye Leta y’ubumwe kuko kuba narageze kuri ibyo nuko mfite umutekano , nanjye kandi ubu mfasha abantu 100 mbatangira mituweri buri mwaka . Uyu munsi turishimye kandi tukuri inyuma itariki ya 4 iratinze “.
Umuvugo:
” Ndakuvuga ibigwi Rwema, niba Afurika yunze ubumwe yaragutoye ninde munyarwanda utagutora? itariki niyo itinze ngo agakweto tugahe isura ubundi twitorere umugeni wacu Kagame Paul .”, ayo ni amwe mu magambo ari mu muvugo wavugiwe aha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga/Bwiza.com



