Uyu mubumbe dutuyeho ugira iminsi rusange wizihirizwaho, ukagira n’iyizihizwa nk’umwihariko w’ibihugu runaka. Mu minsi yizihizwa muri rusange harimo Ubunani tariki ya 1 Mutarama, mu Rwanda honyine hakaba ‘Umunsi w’Umuganura’ kimwe n’andi mahanga agira iminsi yihariye. Mu Bwongereza bizihiza Umunsi wo Gutera Inda, ari na wo tugiye kuvugaho byinzi biwuranga. Uyu munsi wizihizwa buri tariki ya 2 Mutarama, mu byishimo by’umwaka mushya. Abashakanye bakiri bato [abifuza kubyara] ni bo bawizihiza mu masaha y’ijoro. Ni umunsi w’umugore n’umugabo bonyine. Mu rurimi rw’Icyongereza witwa ‘National Baby Making Day, twagenekereza mu Kinyarwanda bikaba ‘Umunsi wo Gukora Umwana’ ariko mu Kinyarwanda cyiza bisobanuye ‘Gutera inda’. Umunsi wizihizwa iyo umugore n’umugabo bakoze imibonano mpuzabitsina. Bizera ko iyo bayikoze muri iki gihe, nta kabuza baba bagomba kubyara umwana muri Nzeri. Kumenya neza ko uyu munsi wizihijwe na benshi ntibisaba kujya kureba abari gukora imibonano mpuzabitsina muri ya masaha y’ijoro ahubwo bipimirwa kuri tariki ya 26 Nzeri. Uyu munsi mu Bwongereza ngo ni wo uvukamo abana benshi, ivuka rikaba riba nyuma y’ibyumweru 38 Umunsi wo gutera inda wizihijwe, iki gihe na cyo kikangana n’amezi icyenda umwana asanzwe avukira. Nk’uko Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Sun kibitangaza, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 71% by’abifuza kubyara, bizihiza uyu munsi wa 2 Mutarama. The Independent bavuga ko hari imyemerere yiyongera kuri uku gukora imibonano nko kuyikora bambaye amasogisi (socks), kurya shokola (chocolate) y’umukara n’amwe mu mafunguro akaranze akorerwa mu maresitora nk’amafiriti ya McDonald’s. Abandi bizera ko kuzimya amatara yo mu nzu n’ibindi bikoresho nka radio, televiziyo, telefone na internet biri mu buryo bufasha kwizihiza neza uyu munsi kandi Mutarama yose ikarangira nta we ufashe ikinyobwa icyo ari cyo cyose. Mu Bwongereza ngo byamaze kuba akamenyero ko abagore benshi bizihije uyu munsi bajya kwipimisha kugira ngo bamenye niba barasamye, nyuma y’ibyumweru bibiri; ni ukuvuga tariki ya 17 Mutarama. Impuzandengo y’abagore bipimisha kuri uyu munsi bashaka kumenya ko basamye ni 10,000. Ngo hari abakomeza kwipimisha, bikagera mu nshuro 6 kugira ngo bamenye niba igisubizo bakuye kwa muganda ari ukuri, aba ngo abagera kuri 61 % basanga koko batwite, gushidikanya kugashira. Uyu munsi ntumenyerewe mu karere u Rwanda ruherereyemo.


